skol
fortebet

APR FC yemeje ko igiye gutandukana na Shaiboub

Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Sudan Shiboub Ashraf Eldin El Abdelhman wakiniraga ikipe ya APR FC yasabye iyi kipe kumurekura akerekeza muri Libya aho avuga ko yabonye ikipe imwifuza kandi yiteguye kumuha amafaranga menshi.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC nibwo bwemeje ko Sharaf Eldin Shaiboub Ali yabagejejeho gahunda yo kujya mu yindi kipe imushaka muri Libya.

Gusa kuko Sharaf Eldin Shaiboub Ali yari asigaje umwaka muri APR FC, amafaranga azagurwa ikipe ya APR FC izabonaho umubare runaka.

Col Richard Karasira,Umuyobozi wa APR FC yagize ati:"Yego Shaiboub yifuje kugenda.Yabonye abamuha ibyo yifuza ariko natwe hari inyungu tuzabigiramo."

Hari amakuru avuga ko Shaiboub afite ikibazo cy’ubukungu kubera ko umuryango we wahungiye mu Misiri kandi igiciro cyo kubatunga kiri hejuru.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yifuza ikipe nibura yajya imuhemba nibura ibihumbi umunani by’amadolari ku kwezi kuko ngo byamufasha gutunga uyu muryango.APR FC ntabwo yiteguye kuyamuhemba.

Shaiboub yari amaze umwaka muri APR FC ndetse yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe.

Hari amakuru avuga ko na Nshimiyimana Ismail uzwi nka na Pitchou ngo nawe ashaka kwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa