APR FC yongereye amasezerano na Azam, inamurika umwambaro mushya
Yanditswe: Monday 25, Aug 2025
APR FC yongereye amasezerano y’umwaka ushobora kongerwa na Azam, aho Ikipe y’Ingabo izajya yambara uru ruganda ku kuboko, ku myambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025 muri Stade Amahoro, mu karuhuko k’igice cya mbere cy’umukino wahuzaga APR FC na Azam FC mu irushanwa riswe Inkera y’Abahizi.
Ntabwo hatangajwe agaciro k’aya masezerano gusa impande zombi zaherukaga gusoza ay’imyaka ine zagiranye mu 2020.
Icyo gihe uru ruganda rwahaye Ikipe y’Ingabo miliyoni 228 Frw, bivuze ko Ikipe y’Ingabo yahabwaga miliyoni 57 Frw ku mwaka.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Ikipe y’Ingabo yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino, yakozwe n’uruganda rwa Joma rwo muri Espagne.
Umwambaro wo mu rugo uvanzemo amabara y’umweru n’umukara, amakabutura n’amasogisi y’umweru. Ni mu gihe uwo hanze ari umupira w’umweru n’ikabutura y’umukara.
APR FC na Azam bongereye amaserano y’umwaka ushobora kongerwa
Ubuyobozi bwa APR FC na Azam nyuma yo kongera amasezerano
APR FC yifashishije itsinda rya Mackenzie yerekana imyambaro mishya y’abafana
Miss Ishimwe Naomie na Nyirasenge Kelly Malda ni bamwe mu bamuritse imyambar y’abafana ba APR FC



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *