skol

Arashaka Liverpool ariko ikipe yo ntimugurisha: Ibya Alexander Isak na Newcastle bikomeje gufata intera

Yanditswe: Wednesday 20, Aug 2025

featured-image

Ibibazo biri hagati Alexander Isak na Newcastle United nyuma y’uko umukinnyi avuze ko umubano we nayo utakomeza, naho ikipe ye ikagaragaza ko ititeguye kumugurisha kandi ko ahawe ikaze mu gihe yiteguye gusubirayo.

Kuwa Kabiri ubwo hatangwaga ibihembo bya PFA, ntabwo Alexander Isak yigeze agaragara aho byatangiwe kandi yari mu ikipe nziza y’umwaka. Abinyujije kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema no kuba yarahawe agaciro n’abakinnyi bagenzi be akaba ari mu ikipe y’umwaka. Yashimiye abakinnyi bagenzi be bamufashije ari muri Newcastle United.

Yavuze ko atigeze agaragara mu birori byo gutanga ibihembo bya PFA bitewe n’uko bitari kuba byiza kuhaba. Alexander Isak yavuze ko amaze gihe yaracecetse kandi abandi bavuga. Yavuze ko ukuri kwa nyako ari uko hari amasezerano yabayeho hagati ye na Newcastle United ndetse bazi n’umwanya we.

Ati: ”Ukuri ni uko hari hari amasezerano yabayeho kandi ikipe izi umwanya wanjye kuva kera. Gukora nk’aho ibi bibazo bivutse vuba ni ukwirengagiza. Iyo ibyemeranyijweho bidakozwe n’icyizere kiratakara umubano ntabwo ushobora gukomeza. Uko niko ibintu bimeze kuri njye ndetse ni na yo mpamvu impinduka ari inyungu za buri wese, ntabwo ari njye gusa”.

Nyuma y’ibi, Newcastle United nayo ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yatunguwe n’ibyo Alexander Isak yatangaje, ivuga ko ari umukinnyi ukiyifitiye amasezerano ndetse ko nta bintu byigeze byemeranywaho birebana n’uko azayisohokamo muri iyi mpeshyi.

Iyi kipe yavuze ko uyu rutahizamu akiri mu bagize umuryango wayo ndetse ko ahawe ikaze mu gihe cyose azasubirirayo.

Ibi bije mu gihe Alexander Isak yifuza kwerekeza mu ikipe ya Liverpool ndetse nayo iramushaka ariko Newcastle United yo yavuze ko atagurishwa. Uyu mukinnyi yanze kwitabira imikino itegura uyu mwaka w’imikino ndetse n’ubu ntabwo arimo aritabira imyitozo.

Mu mwaka ushize yatsinze ibitego 27 mu marushanwa yose ndetse anafasha Newcastle United kwegukana igikombe cya Carabao Cup.

Alexander Isak arashaka kujya muri Liverpool mu gihe Newcastle United yo ivuga ko atagurishwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa