skol
fortebet

Arsenal na Visit Rwanda bongereye amasezerano mashya

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko ikipe ya Arsenal yongereye amasezerano y’imyaka 4 n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere "RDB" mu gukomeza kwamamaza gahunda ya "Visit Rwanda" nyuma y’uko ay’imyaka 3 basinyanye yarangiye.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko basinye amasezerano y’imyaka 4 aho u Rwanda ruzishyura Arsenal miliyoni 40 z’amapawundi, ni ukuvuga miliyari zisaga gato 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bivuze ko amafaranga atiyongereye kuyo u Rwanda rwatangaga buri mwaka, kuko rwishyuraga miliyoni 10 z’amapawundi. Ntabwo RDB na Arsenal baratangaza ko impande zombi zongereye aya masezerano.

Amasezerano impande zombi zari zifitanye yarangiye muri Gicurasi 2021 ariko umwaka w’imikino utangira Arsenal icyamamaza "Visit Rwanda" aho byagaragaje ko aya masezerano yongerewe.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano ya mbere na Arsenal y’imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’ aho Arsenal yemeye gushyira ku myambaro yayo ku kuboko kw’ibumoso ijambo ‘Visit Rwanda’ mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Sura u Rwanda’.

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal ndetse na PSG ashimishije ku ruhande ruhande rw’u Rwanda ndetse atanga umusaruro ku mpande zose.

Ati "Aya masezerano twayabonyemo inyungu nyinshi kandi biri gutanga umusaruro, haba ku ikipe ya Paris Saint Germain na Arsenal FC kandi turabyishimiye."

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, RDB yatangaje ko mu mwaka wa mbere u Rwanda rukorana na Arsenal, rwinjije miliyoni 33£ mu gihe rwari rwiteze kubona miliyoni 28£ ndetse gukorana n’iyi kipe yo mu Bwongereza byongereye umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giherutse gutangaza ko kuva u Rwanda rutangiye gukorana na Arsenal binyuze muri Visit Rwanda mu mwaka ushize, kuri ubu ba mukerarugendo baza mu Rwanda bamaze kugera kuri miliyoni imwe na 700 ndetse cyizeye ko bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere nyuma yo gutangira gukorana na Paris Saint-Germain.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa