skol
fortebet

Arsene Wenger yahishuye ikintu gikomeye yicuza mu myaka irenga 20 yamaze atoza Arsenal

Yanditswe: Tuesday 09, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yemeye ko yicuza kuba ataravuye muri Arsenal mbere y’umwaka wa 2018 kuko yagiye ahabwa akazi kenshi n’amakipe akomeye akakanga kugira ngo agume muri iyi kipe.
Iki cyamamare mu butoza cyahoze ari umutoza wa Gunners cyegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona ndetse n’ibikombe birindwi bya FA mu myaka 22 cyamaze mu majyaruguru ya London.
Wenger hamwe n’ikipe ye yiswe ’Invincibles’ yo mu 2003/04 begukanye Premier League badatsinzwe umukino n’umwe bituma (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal,Arsene Wenger yemeye ko yicuza kuba ataravuye muri Arsenal mbere y’umwaka wa 2018 kuko yagiye ahabwa akazi kenshi n’amakipe akomeye akakanga kugira ngo agume muri iyi kipe.

Iki cyamamare mu butoza cyahoze ari umutoza wa Gunners cyegukanye ibikombe bitatu bya shampiyona ndetse n’ibikombe birindwi bya FA mu myaka 22 cyamaze mu majyaruguru ya London.

Wenger hamwe n’ikipe ye yiswe ’Invincibles’ yo mu 2003/04 begukanye Premier League badatsinzwe umukino n’umwe bituma bakora agahigo katarakorwa n’indi kipe yose.

Igice cy’abafana ba Gunners, ariko, cyatangiye guhindukirira Wenger mu myaka ye ya nyuma kuri Emirates,kimusaba kuva mu ikipe kubera ko yari iri gusubira inyuma gusa umunyabigwi mugenzi wa Wenger witwa Sir Alex Ferguson yabwiye abo bafana ko bagomba kumva ’bafite isoni’.

Uyu mufaransa yaje kugenda nyuma y’isozwa rya shampiyona ya 2017/18,ingoma ye ndende mu majyaruguru ya London irahanguka.

Avuga kuri filime nshya, "Arsene Wenger: Invincible", giye kujya hanze kuva ku ya 11 Ugushyingo, uyu musaza w’imyaka 72 yemeye ko yari akwiye kuva muri iyi kipe hakiri kare.

Wenger yagize ati: ’Nihuje cyane n’ikipe - iryo ni ryo kosa nakoze.’

’Inenge yanjye ni uko nkunda cyane aho ndi… aho nari ndi. Ndicuza. Nari nkwiye kujya ahandi. ’

Igihe kigoye kuri Wenger ni igihe David Dein yavaga ku mwanya wa visi-perezida mu 2007, ariko aho kujyana na we, yagumye muri iyo kipe.

Umunyabigwi wa Gunners yongeyeho ati " ’Rimwe na rimwe ndibaza - hari ikintu cyagiye nyuma y’uriya mwaka twamaze tudatsindwa?

’2007 yari ingingo ifatika. Nibwo bwa mbere numvaga hari impagarara imbere mu buyobozi. Natandukanijwe no kuba indahemuka ku ikipe no kuba indahemuka kuri David [Dein].

’Ndacyibaza niba narakoze ikintu cyiza kuko ubuzima ntabwo bwigeze bumera neza nyuma. Naratekereje nti: “Ubu ngomba kurangiza uyu mushinga”.

’Nashoboraga kujya mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa. Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza inshuro ebyiri cyangwa eshatu ndetse. Nashoboraga kujya kabiri muri Real Madrid. Nashoboraga kujya muri Juventus, Paris Saint-Germain, ndetse na Man United. ’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa