Arteta yavuze ko hari abandi bakinnyi Arsenal ikeneye nyuma yo gutanga miliyoni £123
Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko ikipe ye ikeneye kongererwa umubare w’abakinnyi ndetse no kuzamura urwego rwabo nyuma yo gutanga hafi miliyoni £123.5 ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Arsenal imaze kugura abakinnyi bane barimo Martin Zubimendi, Kepa Arrizabalaga, Christian Norgaard na Noni Madueke. Iyi mirimo ikaba itarangiye kuko iyi kipe iracyari mu biganiro byo kugura rutahizamu wa Sporting CP, Viktor Gyökeres ndetse barimo no kugerageza kuzana myugariro ukiri muto Cristhian Mosquera ukinira Valencia.
Ubwo yari abajijwe ku kugura Victor Gyokress, Arteta yagize ati “Sinshobora kugira icyo mvuga ku mukinnyi utari mu ikipe yacu. Iyo hari ikintu gifatika dufite cyo gutanga ku mukinnyi uwo ari we wese, tuzagikora,”
Ku bijyanye n’icyizere cy’uko hari abandi bakinnyi bashobora kwinjira mu gihe ikipe iri mu rugendo, Arteta yagize ati: “Isoko riracyafunguye igihe kirekire, kandi turacyashaka.
Mu mubare w’abakinnyi dufite turacyari bake, tugomba kongera mu mbaraga no ubwiza bw’ikipe. Turimo dushakisha ku isoko. Ariko mbere y’ibyo byose, duharanira gushyira imbaraga mu bakinnyi turi kumwe kandi nanyuzwe n’ibyo nabonye mu minsi 10–15 ishize.”
Arsenal iri mu rugendo rwo kwitegura umwaka w’imikino, aho yerekeje muri Singapore gukina imikino ya gicuti na AC Milan ndetse na Newcastle, mbere yo kujya i Hong Kong gucakirana na Tottenham Hotspur.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Singapore mbere y’umukino wa AC Milan, Arteta yavuze ko abakinnyi bashya bazanye umwuka mushya mu ikipe.
Ati “Ni nko kongera gukoma ku giti ngo hagwe imbuto nshya. Hari imbaraga nshya, amaraso mashya, n’ishyaka rishya. Twaguze abakinnyi bakomeye. Ntekereza ko buri wese yumva ko intego zigomba kujya ku rundi rwego, kandi ni ibyo turi gushaka.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *