Umutoza MIKEL ARTETA avuga ko Arsenal yiteguye kwitaba ku isoko ryo kugura abakinnyi muri Mutarama 2024, nyuma yo kwemeza ko ifite imyanya myinshi ifite icyuho mu ikipe ye.
Umutoza wa The Gunners atewe ubwoba nuko imikinire y’abakinnyi ishobora guhinduka mu byumweru biri imbere bityo ngo bashaka kugura vuba mu gihe haboneka amahirwe.
Abajijwe ibijyanye n’isoko rya Mutarama mu gihe Arsenal yitegura ihangana ritoroshye mu marushanwa irimo, Arteta yagize ati: "Mu by’ukuri dufite abakinnyi bake.
Dufite imyanya twabonyemo icyuho mu byumweru bitandatu bishize kandi twizere ko tuzagarura abakinnyi. Ni mu buhe buryo kandi ryari?.
Dufite abakinnyi bamwe twifuza,dufite ibitekerezo biramutse bikunze. Nanone, ntituzi uko ikipe izaba imeze mu byumweru bibiri kandi ugomba guhora ubyiteguye [imvune n’ibindi bibazo].
Mbere yo gukina na West Ham ishaka amahirwe yo gusubira ku mwanya wa mbere wa Premier League, Arsenal ibura abakinnyi batanu.
Abakinnyi bakina hagati nka Thomas Partey na Fabio Vieira hamwe na ba myugariro Jurrien Timber na Takehiro Tomiyasu baravunitse mu gihe Kai Havertz yahagaritswe umukino umwe.
Ku ya 7 Mutarama, Partey na Tomiyasu bashobora gukina umukino wa FA Cup Arsenal izakina na Liverpool mbere yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ndetse no mu gikombe cya Aziya mu bihugu byabo aribyo Ghana n’Ubuyapani.
Mohamed Elneny nawe yiteguye kujya gukinira Misiri muri AFCON. Biteganijwe ko Vieira azagaruka mu mpera za Mutarama, na Timber hagati muri Gashyantare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *