skol
fortebet

AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports yigambye kwisubiza umujyi wa Kigali

Yanditswe: Tuesday 02, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze ibyo benshi batatekerezaga ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda, ubwo yanyagiraga Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma yo kubona ibyangombwa byo gukinisha abanya Uganda 2,Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi,Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe menshi yo guhagama AS Kigali ariko ntibyayihiriye kuko yanyagiwe ibitego 4-0.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzim ku munota wa 7’ ,hanyuma bidatinze uyu kapiteni (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Kigali yakoze ibyo benshi batatekerezaga ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda, ubwo yanyagiraga Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma yo kubona ibyangombwa byo gukinisha abanya Uganda 2,Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi,Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe menshi yo guhagama AS Kigali ariko ntibyayihiriye kuko yanyagiwe ibitego 4-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzim ku munota wa 7’ ,hanyuma bidatinze uyu kapiteni w’Amavubi ahereza umupira mwiza Rukundo Dennis ashyiramo ivya kabiri ku munota wa 10.

Ku munota wa 18,AS Kigali yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Lawal Abubacar,bituma igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports itengushye abafana bayo.

AS Kigali ntiyababariye Kiyovu Sports kuko ku munota wa 85 yayitsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira mwiza wazamukanwe na Biramahire Abeddy.

Kiyovu Sports yari yateye ubwoba amakipe nyuma yo kugura bariya banya Uganda 2,ntiyahiriwe n’uyu munsi wa kabiri wa shampiyona nubwo yari yatsinze umukino wa mbere Gorilla mu gihe na AS Kigali yatsinze Espoir FC.

Mu yindi mikino,Gasogi United yakuye inota rimwe i Huye (1-1 Muhoza Tresor / Nsengiyumva Mustapha)

Uko imikino yose yagenze uyu munsi

AS KIGALI 4-0 KIYOVU SPORTS
Gorilla FC 1-1 Marines FC
Mukura VS 1-1 Gasogi United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa