skol

AS Kigali yasinyishije abakinnyi batatu bashya

Yanditswe: Friday 29, Aug 2025

featured-image

Ikipe ya AS Kigali yasinyishije abakinnyi batatu bashya ari bo Jesus Ducapel Moloko wakiniye Yanga SC yo muri Tanzania, Mitima Isaac na Ndikuriyo Patient bakiniye Rayon Sports.

Mu gihe habura amasaha macye ngo isoko ry’igurisha ku bakinnyi rifunge, amakipe ari gusinyisha abakinnyi ba nyuma.

Kuri ubu ikipe ifashwa n’umujyi wa Kigali ya AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu Jesus Ducapel Moloko wakiniraga ES Mostaganem yo muri Algeria amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi yazamukiye muri AS Vita Club yiwabo muri RDC mu 2021 ayivamo yerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania ari naho benshi bamumenyeye.

AS Kigali yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umwe myugariro w’Umunyarwanda, Mitima Isaac wari umaze iminsi nta kipe afite.

Uyu mukinnyi yari mu ikipe y’Intare FC yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yavuyemo ajya muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize. Yakomereje muri Al-Zulfi yo muri Arabia Saudite ntiyayitindamo ayivamo yerekeza muri Shabab Baalbeck SC yo muri Lebanon.

AS Kigali kandi yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umwe umunyezamu Ndikuriyo Patient uheruka gutandukana na Rayon Sports. Uyu munyezamu yari yarageze muri Murera mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu Amagaju FC.

Ndikuriyo Patient yasinyiye AS Kigali

Jesus Ducapel Moloko yerekeje muri AS Kigali

Mitima Isaac yasinyiye AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa