skol

AS Kigali yatabaje Umujyi wa Kigali ko ishobora kudakina Shampiyona

Yanditswe: Tuesday 08, Jul 2025

featured-image

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatabaje ubw’Umujyi wa Kigali, busaba ko habaho inama bitarenze tariki ya 10 Nyakanga 2025 kugira ngo bige ku bibazo byugarije iyi kipe.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye ubw’umujyi bwasabye ko haterana inama yihuse bitarenze tariki ya 10 Nyakanga 2025, kugira ngo izabashe kubahiriza igihe cyo kwerekana ko yujuje ibisabwa (club licencing), bitarenze tariki ya 17 Nyakanga 2025.

Ubu buyobozi bwakomeje buvuga ko mu gihe iyi nama itaba, iyi kipe itazabasha kwitabira Shampiyona ya 2025/26 iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2025.

Ikibazo cy’amikoro gikomeje kuba agatererenzamba muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali kuko yasoje shampiyona ishize ibereyemo abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi umunani, mu gihe abatoza ari 10.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatabaje ubw’Umujyi wa Kigali

AS Kigali ishobora kutazakina Shampiyona, mu gihe nta gikoze ku bibazo biyugarije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa