skol
fortebet

AS Muhanga yasubiye mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka ine

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya AS Muhanga yatsinze La Jeunesse ibitego 2-1 ibona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, nyuma y’imyaka ine isubiye mu Cyiciro cya Kabiri.

Sponsored Ad

Uyu mukino w’indyankurye wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025 kuri Stade ya Muhanga.

AS Muhanga yagiye gukina isabwa gutsinda ikabona itike, mu gihe La Jeunesse FC yasabwaga gutsinda ariko igatengereza ko Etoile de L’Est itsinda Gicumbi FC yamaze kuzamuka.

Iyi kipe y’Akarere ka Muhanga yabyitwayemo neza iyitsinda ibitego 2-1 bityo itsindira itike yo gusubira mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Gicumbi FC yabaye iya mbere kuzamuka yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri itsinze Etoile de L’Est ibitego 2-0.

Gicumbi FC yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ifite amanota 12 muri 18 yakiniye muri iyi mikino ya kamarampaka mu gihe AS Muhanga yasozanyije amanota 10.

Uretse igikombe Gicumbi FC yahawe miliyoni 8 Frw, AS Muhanga ya kabiri yahawe miliyoni 5 Frw naho Etoile de L’Est ya gatatu yahawe miliyoni 2 Frw.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa