skol
fortebet

Aubameyang agiye gufatirwa ibihano bikarishye kubera imyitwarire mibi

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ashobora kwamburwa ubukapiteni bwa Arsenal nyuma yo gukurwa mu ikipe kubera imyitwarire mibi ku nshuro ya kabiri uyu mwaka.
Umutoza Mikel Arteta yakuye Aubameyang mu ikipe ye yumunsi nyuma y’aho uyu mukinnyi agiye mu ngendo agatinda kugaruka mu myitozo.
Muri Werurwe uyu mwaka, uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko yakuwe mu ikipe Arsenal yari guhura na Tottenham kubera gutinda kugera ku mukino bitewe no gufatirwa mu kajagari k’imodoka mu muhanda.
Ibyo yakoze (...)

Ibyo yakoze muri iki cyumweru bishobora kumugiraho ingaruka kuko byatewe n’ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, byafatanywe uburemere cyane.

Arteta yanze kujya mu bindi bisobanuro nyuma y’uko Arsenal itsinze Southampton ibitego 3-0, ariko nanone yanze gusubiza niba Aubameyang azakomeza kuba kapiteni wikipe.

Inama yo kumufatira ibihano iracyakomeza,ariko biravugwa ko ashobora guhabwa igihano gikomeye cyane kirimo no kuba yakwamburwa kuba kapiteni.

Arteta yagize ati: “Yishe amabwiriza y’imyitwarire niyo mpamvu yakuwe mu ikipe.

"Ndatekereza ko twakomeje guhozaho kuko dufite amahame adashobora kuganirwaho twishyiriyeho nk’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa