skol
fortebet

Aubameyang yahawe ikindi gihano gikarishye nyuma yo kwamburwa Ubukapiteni

Yanditswe: Saturday 18, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yirukanwe mu myitozo y’ikipe ya mbere ya Arsenal kandi biteganyijwe ko azagaruka nyuma y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu kubera imyitwarire ye mibi.
Muri iki cyumweru,nibwo byatangajwe ko Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri Arsenal nyuma y’ikindi kibazo cy’imyitwarire.Ntiyakinnye imikino ibiri ikipe iheruka gukina na Southampton na West Ham United.
Mikel Arteta yemeje ko Aubameyang ataza kugaragara mu mukino wa Leeds United kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang yirukanwe mu myitozo y’ikipe ya mbere ya Arsenal kandi biteganyijwe ko azagaruka nyuma y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu kubera imyitwarire ye mibi.

Muri iki cyumweru,nibwo byatangajwe ko Aubameyang yambuwe igitambaro cy’ubukapiteni muri Arsenal nyuma y’ikindi kibazo cy’imyitwarire.Ntiyakinnye imikino ibiri ikipe iheruka gukina na Southampton na West Ham United.

Mikel Arteta yemeje ko Aubameyang ataza kugaragara mu mukino wa Leeds United kuri uyu wa gatandatu.

Ikinyamakuru Daily Telegraph kivuga ko uyu rutahizamu atitezwe mu myitozo hamwe n’ikipe ya mbere mbere yuko yerekeza mu gikombe cy’Afurika mu mpera zuku kwezi, aho azaba akinira Gabon.

Ikinyamakuru Daily Mail cyongeyeho ko Gunners yiteguye kureka Aubameyang akigendera muri Mutarama 2022, aho ikipe ya Barcelona iri mu makipe amwifuza guhera mu mezi 12 ashize.

Nubwo amakipe amwifuza ashobora kwakirwa mu byumweru biri imbere, gusohoka mu mpeshyi birashoboka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa