AZAM TV yabaye ihagaritse kwerekana imipira ya shampiyona y’u Rwanda kubera ko FERWAFA yishe nkana amasezerano bagiranye ku bijyanye no kwerekana iyi mikino ndetse n’ubucuruzi.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu abitangaza,iyi televiziyo yahagaritse kwerekana iyi mikino kubera imipangire mibi y’ imikino ya shampiyona ikorwa na FERWAFA ndetse biravugwa ko nibikomeza AZAM TV izakuramo akayo karenge shampiyona y’u Rwanda igasubira uko yahoze.
Mu kiganiro umuyobozi wa AZAM TV (…)

Mu kiganiro umuyobozi wa AZAM TV Ndagano Faradjallah yagiranye n’iki
kinyamakuru,yagitangarije ko bari kuvugana na FERWAFA ndetse iki kibazo gishobora kubonerwa umuti muri iyi minsi.
Yagize ati “Ntabwo navuga ko tugeze aho gusesa amasezerano, ariko mu by’ukuri AZAM TV yabaye ihagaritse kwerekana imikino ya shampiyona kubera ingingo zimwe na zimwe itumvikanaho na FERWAFA. Ubu turi mu biganiro na FERWAFA, mu minsi ya vuba tuzatangaza icyavuyemo.”
AZAM TV irashinja FERWAFA kutayimenyesha ingengabihe ya shampiyona,cyane ko itamenye uko imikino yabaye mu cyumweru gishize yashyizweho, aho nka televiziyo bagombaga kubigaramo uruhare kugira ngo nabo bapange uko bazayinyuza kuri televiziyo iri kuba. Iyi mikino irimo 2 yahuje Rayon
Sports na Police, uwahuje Rayon Sports n’Amagaju, ndetse n’umukino wahuje Kiyovu Sport na Marine, iyi mikino yose ikaba itaraciye kuri AZAM TV.
FERWAFA yagiye ishinjwa kenshi kwica amasezerano yagiranye na AZAM TV aho yigeze kwemerera FEZABET kwamamaza ku mikino kandi ibijyanye no kwamamaza bigenwa na AZAM.
AZAM TV yaguze uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5,aho kuri ubu iri mu mwaka wa 3 w’amasezerano yasinyanye na FERWAFA.
Remy Dusingizimana
Ibitekerezo
AZAM nigende RBA izakomereza aho yari igejeje, kandi nibyo twifuza iyo mikino tukajya tuyirebera kuri TVR