Stephane Aziz Ki ashobora gusubira muri Yanga SC yo muri Tanzania, nyuma y’amezi hafi abiri ayivuyemo akerekeza muri Wydad AC yo muri Maroc.
Uyu Munya-Burkina Faso ntabwo yagize intangiriro nziza muri iyi kipe yo mu majyaruguru ya Afurika cyane cyane mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ikubutsemo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iri rushanwa, Aziz Ki yakinnye iminota 11 gusa, irimo irindwi batsindwa na Manchester City ibitego 2-0 n’indi ine batsindwa na Juventus ibitego 4-1. Ni mu gihe umukino wa nyuma wo mu itsinda atawukinnye.
Ntabwo ari ugutinda kumenyera gusa kuko iyi kipe ifite n’ikibazo cy’abanyamahanga benshi kuko kugeza ubu ifite 11 kandi Shampiyona ya Maroc yemera batanu gusa.
Ibi byongerera Aziz Ki ibyago byo gusohoka muri iyi kipe kuko Umunya- Afurika y’Epfo bahanganiye umwanya, Thembinkosi Lorch afitiwe icyizere ndetse yabonye n’umwanya wo gukina mu Gikombe cy’Isi bityo iyi kipe yifuza kumugura muri Mamelodi Sundowns mbere ya tariki 31 Nyakanga 2025.
Amakuru avuga ko ubwo Wydad AC yaguragara Aziz Ki muri Yanga, bumvikanye ko azabanza gukora igisa nk’igeregezwa ry’amezi atatu, ubundi mbere ya tariki ya 10 Nyakanga 2025 ikemeza ko yamugumana by’igihe kirekire.
Mu gihe ibyo bitakorwa, ntakabuza uyu Munya-Burkina Faso yasubira muri Yanga yari amazemo imyaka ibiri batwarana ibikombe byinshi, ari n’umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba.
Aziz Ki yagowe no kwisanga muri Wydad AC
Aziz Ki ashobora gusubira muri Yanga SC
Muri Gicurasi 2025 ni bwo Aziz Ki yerekanywe muri Wydad AC

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *