skol
fortebet

Ba rutahizamu Rayon Sports yari itegereje bageze mu Rwanda bizeza ibitangaza

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ba rutahizamu Paul Were na Boubacar Traore intwaro Rayon Sports igomba kwifashisha muri Shampiona zamaze kugera mu Rwanda ndetse zivuga ko zije kuyifasha gutwara igikombe.
Rutahizamu w’umunya Mali, Boubacar Traoré ageze i Kigali, avuga ko yishimiye kuza mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.
Uyu rutahizamu uje mu ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yakundndishijwe iyi kipe n’umuvandimwe we Moussa Camara, nawe wayikiniye akanayihesha igikombe cya shampiyona.
Akigera i Kigali yabwiye abanyamakuru (...)

Sponsored Ad

Ba rutahizamu Paul Were na Boubacar Traore intwaro Rayon Sports igomba kwifashisha muri Shampiona zamaze kugera mu Rwanda ndetse zivuga ko zije kuyifasha gutwara igikombe.

Rutahizamu w’umunya Mali, Boubacar Traoré ageze i Kigali, avuga ko yishimiye kuza mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu uje mu ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yakundndishijwe iyi kipe n’umuvandimwe we Moussa Camara, nawe wayikiniye akanayihesha igikombe cya shampiyona.

Akigera i Kigali yabwiye abanyamakuru ati "Ndishimye cyane kuba ngeze aha.Uko mwanyakiriye byampaye imbaraga nyinshi.

Ntabwo nzi abakinnyi benshi ariko mfite umuvandimwe wakinnye hano,Moussa Camara.Nkimenya ko Rayon Sports inshaka nahise muhamagara angira inama yo kuza hano."

Abajijwe icyo abafana ba Rayon Sports bamwitegaho,Traoré yagize ati "Ibintu byinshi,ibintu byinshi.Bazabibona mu kibuga."

Uyu yavuze ko Camara yamubwiye ko muri Rayon Sports yari yishimye,abantu bo mu Rwanda bubaha,ko bakunda umupira.

Traoré yakinaga mu ikipe ya Salitas yo muri Burkina Faso.

Umunya Kenya Paul Were niwe wabanje kugera mu Rwanda yakirwa na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports, hanyuma aganira n’itangazamakuru mbere yo kujya kuri Hotel.

Yavuga ko yishimiye kuza muri Rayon Sports ndetse aje kuyifasha gutwara ibikombe imaze imyaka myinshi yarabuze.

Yavuze amakipe yaciyemo arimo AFC Leopards,Amazulu muri Afurika y’Epfo,ndetse anakina mu Bugereki.

Paul Were w’imyaka 28 y’amavuko ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya wari umaze imyaka irindwi akina mu makipe anyuranye yo mu Bugereki.

Uyu mukinnyi yageze mu Bugereki mu 2015 avuye mu Amazulu yo muri Afurika y’Epfo, ikipe yerekejemo nyuma yo kunyura muri Tusker na Leopards zo muri Kenya.

Aba bakinnyi bombi baje biyingera ku bandi bashya Rayon Sports yaguze muri iyi mpeshyi barimo Rwatubyaye Abdul wakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonia, Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa