skol
fortebet

Bakame yizeye nta gushidikanya gukura amanota 3 muri Mali - Ikiganiro kirambuye

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Bitewe n’imbaraga bafite ukongeraho imitegurwe yabo utanibagiwe umwuka uri mu bakinnyi, umuzamu wa Rayon Sports akaba na kapiteni w’iyi kipe, Eric Ndayishimiye uzwi nka Bakame yizeye nta gushidikanya ko bazakura amanota atatu muri Mali.
Hari nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Amahoro mbere y’uko bahaguruka mu urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bereza muri Mali guhangana na Onze Créateurs mu mikino nyafurika, aha yaganiraga n’ikinyamakuru Umuryango.
Umuryango.: Mugiye (...)

Umuryango.: Mugiye guhaguruka mu Rwanda mwerekeza muri Mali gukina na Onze Créateurs mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup ni intego ki muhagurukanye mu Rwanda?

Bakame: Intego ya mbere ni ugukura umusaruro mwiza mu igihugu cya Mali kandi numva ko ari nabyo byazadufasha gukomeza mu icyiciro gikurikiyeho.

Umuryango: Ukurikije imyitozo mwakoze kugeza uko mumeze uyu munsi, birashoboka ko mwazakura amanota 3 muri Mali?

Bakame: Eeee birashoboka cyane kuko icyizere ndagifite nkurikije uburyo bagenzi banjye bameze, nkakurikiza imbaraga tugomba kugenda twitwaje n’uburyo tugomba gukina mu igihugu cya Mali numva ko bizadufasha cyane.

Umuryango: Onze Créateurs ni iki muyiziho ni iki umutoza yayibabwiyeho?

Bakame: Icyo tuyiziho ni uko ifite abantu bo kumpande banyaruka kandi bakina imipira miremire niyo makuru navuga ko nzi ku ikipe ya Onze Créateurs.

Umuryango: Mu myaka yashize amakipe yo mu Rwanda ntiyahiriwe n’imikino nyafurika, uyu mwaka nk’ikipe imwe rukumbi isigayemo ihagarariye u Rwanda ni iki mwumva kizabafasha mukaba mwakora ibitarakozwe imyaka yahise?

Bakame: Mbona iki aricyo gihe, kandi akaba ari nayo ntumbero yacu nk’abakinnyi kuba twagera mu imikino yo mu matsinda, navuga ko ikizadufasha ari communication(kuvugana) mu ikibuga twirinda amakosa ya hato na hato.

Umuryango: Ni iki wabwira abafana n’abakunzi ba Rayon Sports muri rusange?

Bakame: Icyo nabasaba ni ugukomeza kutuba inyuma kuva ku umunota wa mbere kugeza ku wa nyuma, bakadusengera bakumva ko aho turi tubahagarariye kandi tugomba kubahagararira neza.

Umukino ubanza uzaba tariki ya 11 Werurwe mu igihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 18 Werurwe 2017 hano mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa