Basketball: Daniil Kasatkin yafungiwe mu Bufaransa bubisabwe na Amerika
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Umukinnyi wa Basketball ukomoka mu Burusiya, Daniil Kasatkin, yafungiwe mu Bufaransa bubisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zimukekaho kuba mu itsinda ry’abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers).
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025, ni bwo Kasatkin yabajijwe ku byaha ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko yoherezwayo.
Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burusiya. Yafashwe tariki ya 21 Kamena 2025, afatiwe ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle Airport, aho yari ageze mu Bufaransa ari kumwe n’umukunzi we bari hafi kurushinga.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko ubwo Kasatkin yigaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari amafaranga yishyuwe n’umwe muri bajura mu by’ikoranabuhanga.
Uyu yinjiriye ibigo 900 n’ibindi bibiri bya leta. Ni ibyaha yakoze hagati ya 2020 na 2022.
Uyu mukinnyi ahakana ibyaha byose ashinjwa nk’uko umunyamategeko we, Frederic Belot, yabibwiye itangazamakuru.
Ati “Kasatkin afite ubumenyi buke mu bijyanye na mudasobwa. Ikindi kandi yaguze mudasabwo yakoze ishobora kuba yari yarinjiriwe, cyangwa umujura akaba ari we wayimugurishije akoresheje amazina atari aye.”
Daniil Kasatkin ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Burusiya
Daniil Kasatkin afungiwe mu Bufaransa akekwaho gukorana n’abajura mu by’ikoranabuhanga


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *