Basketball: Ibihugu 23 bizitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 i Kigali
Yanditswe: Friday 29, Aug 2025
Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025, u Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball, "FIBA U16 AfroBasket 2025", kizitabirwa n’amakipe 12 y’abahungu ndetse na 11 y’abakobwa.
Ni ubwa mbere u Rwanda ruzakira iri rushanwa ry’abahungu, mu gihe iry’abakobwa rizaba ribereye mu gihugu ku nshuro ya kabiri.
Mu 2023, Ikipe y’u Rwanda y’abahungu yitabiriye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16, ariko urugendo rwayo rurangirira muri ¼ itsinzwe na Misiri.
Ni mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62 mu mukino wo guhatanira imyanya.
Ku ruhande rw’abakobwa, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa karindwi nyuma yo gutsinda Guinée amanota 54-43 mu mukino wo guhatanira imyanya.
Iri rushanwa riba buri myaka ibiri, rizaba kandi iry’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17.
Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro azabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi.
Mu bahungu, ibihugu bizitabira ni u Rwanda, Guinée, Misiri, Angola, Cameroun, Sierra Leone, Côte d’Ivoire, Uganda, Tunisia, Liberia, Mali na Maroc.
Mu bakobwa ni u Rwanda, Mali, Angola, Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinée, Kenya, Misiri, Maroc, Tanzania na Tunisia.
Amakipe azatangira irushanwa akina mu matsinda, buri kipe ikazahura n’andi makipe atatu. Mu matsinda hazakinwa imikino 18 yose hamwe.
Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda hamwe n’amakipe abiri ya gatatu yitwaye neza kurusha andi, azakatisha itike yo gukina ¼.
Andi makipe ane asigaye azakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 12.
Amakipe abiri ya mbere muri buri cyiciro (abahungu n’abakobwa) ni yo azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.
Ibihugu 23 bizitabira Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball, kizabera i Kigali muri Nzeri
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu, yacyuye umwanya wa gatanu mu Gikombe cy’Afurika cya 2023
U Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri mu bakobwa, rwabaye urwa karindwi mu 2023



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *