Basketball: U Rwanda rwasoje imikino y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika nta ntsinzi
Yanditswe: Monday 28, Jul 2025
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Mozambique amanota 72-55 isoza imikino yo mu Itsinda D, ihanga amaso ibizava mu Itsinda C.
Uyu mukino wa nyuma wo mu Itsinda D wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 27 Nyakanga 2025 ubera muri Côte d’Ivoire.
U Rwanda rwasabwa kuwutsinda kugira ngo rwizere gukomeza, mu gihe wari uwa mbere kuri Mozambique.
Mozambique yatangiye umukino neza Carla Covane na Leia Dongue bayitsindira amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 22 kuri 15 y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu yagiye mu gace ka kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Destiney Philoxy. Icyakora ntabwo byarambye kuko Murekatete Bella yagize amakosa atatu, byatumye atangira kuruhutswa.
Mu minota ibiri ya nyuma y’aka gace, Mozambique yongeye gutsinda amanota menshi. Igice cya mbere cyarangiye iyoboye umukino n’amanota 42 kuri 31 y’u Rwanda.
Mu gace ka gatatu u Rwanda rwatangiye rutakaza imipira myinshi, ariko nyuma rwikubita agashyi. Butera Hope na Micomyiza Rosine bakoreye mu ngata bagenzi babo, bagabanya ikinyuranyo.
Aka gace rwagatsinzemo amanota 17-13. Muri rusange, Mozambique yakomeje kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota arindwi (55-48).
Agace ka nyuma kabaye kabi cyane ku Rwanda kuko Murekatete yasoje aka gatatu yujuje amakosa atanu bityo ntiyongera gukina.
Icyuho cye cyagaragaye cyane mu bwugarizi. Aka gace u Rwanda rwagatsinzemo amanota arindwi gusa kuri 17 ya Mozambique.
Umukino warangiye Mozambique yatsinze u Rwanda amanota 72-55 itangirana intsinzi, mu gihe wari uwa nyuma ku Rwanda.
Umukino wa nyuma mu itsinda, Mozambique izakina na Nigeria ku wa Mbere.
Kugeza ubu, u Rwanda ni urwa nyuma muri iri tsinda, bityo ruzakina n’ikipe izaba iya kabiri mu Itsinda C, ariyo hagati ya Uganda na Sénégal mu mukino wo guhatanira itike ya ¼.
Destiney Philoxy yahetse ikipe biranga
Tetero Odile ashaka aho atanga umupira
Irakoze Jean Baptiste Stephanie ahanganye na Ingvild Mucauro
Abakinnyi ba Mozambique bishimira intsinzi
Chanaya Pinto azamukana umupira





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *