skol

Bayer Leverkusen yirukanye umutoza Erik ten Hag atamaze kabiri

Yanditswe: Monday 01, Sep 2025

featured-image

Ikipe ya Bayer Leverkusen yo muri Shampiyona y’u Budage, Bundesliga, yananiwe kwihanganira umusaruro nkene w’umutoza Erik ten Hag, imuhambiriza atamaze kabiri kuko hari hashize iminsi 62 ayerekejemo.

Ni umwanzuro iyi kipe yafashe nyuma y’aho inaniwe gutsinda mu mikino ibiri ya mbere ya shampiyona, aho yatsinzwe na Hoffenheim ibitego 2-1 ndetse inanganya na Werder Bremen ibitego 3-3, aho yari yatsinze ibitego 3-1, Werder Bremen yishyura bibiri kandi ifite ikarita itukura.

Leverkusen yagize ibihe byiza cyane iri kumwe n’umutoza Xabi Alonso wayihesheje Igikombe cya Shampiyona, ku nshuro ya mbere mu mateka.

Uko kwitwara neza kwatumye, amakipe menshi abenguka abakinnyi ba Bayer Leverkusen kuko yagurishije benshi mu bo yagenderagaho.

Abo barimo Florian Wirtz, Jeremie Frimpong, Granit Xhaka, Jonathan Tah, Amine Adli, Piero Hincapie na Odilon Kossounou.

Eric ten Hag yirukanwe na Bayer Leverkusen nyuma y’iminsi 62 gusa

Bayer Leverkusen yatangiye nabi Bundesliga, aho yatsinzwe umukino umwe inganya undi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa