Bayern Munich yamaze kwemeza igihe izatandukanira na Tuchel uyitoza
Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

Ikipe ya Bayern Munich izatandukana n’umutoza wayo ubu, Thomas Tuchel uyu mwaka w’imikino nurangira muri Gicurasi.
Iyi kipe imerewe nabi cyane muri iyi minsi ndetse ishobora kurangiza umwaka nta gikombe na kimwe itwaye.
Ubu iyi kipe yamaze kumvikana na Tuchel ko bazatandukana uyu mwaka w’imikino urangiye.
Iki cyemezo kije nyuma y’ibiganiro hagati ya Tuchel n’ubuyobozi bwa Bayern,nkuko uyu mutoza yabyemeje.
Tuchel yabisobanuye agira ati: "Twemeye ko tuzahagarika imikoranire nyuma y’uyu mwaka w’imikino.
Kugeza icyo gihe, njye n’abatoza dukorana tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo FC Bayern yitware neza."
Ikipe ya FC Bayern Munich ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko ubuyobozi bwayo n’umutoza mukuru Thomas Tuchel bafashe icyemezo cyo kuzahagarika imikoranire yabo mbere kuko yagombaga kugeza ku ya 30 Kamena 2025 ariko ikaba izarangira ku ya 30 Kamena 2024.
Ibi ngo byavuye mu kiganiro cyubaka cyabaye hagati y’umuyobozi mukuru Jan-Christian Dreesen na Thomas Tuchel .
Amakuru yavugaga ko Bayern ishobora kwirukana Tuchel igashyiraho umutoza w’agateganyo kugeza umwaka w’imikino urangiye,aho Ole Gunnar Solskjaer yari mu bakandida bavugwaga.
Hagati aho, Zinedine Zidane aravugwa ko ashobora kugaruka mu kazi gusimbura Tuchel ugiye kurekurwa.
Ariko kandi, Xabi Alonso ubu niwe mukandida wa mbere wa Bayern mu mpeshyi.
Tuchel yatangiye gutoza kuri Allianz Arena kuva muri Werurwe 2023 nyuma yo gusimbura Julian Nagelsmann.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *