skol
fortebet

Bellerin wa Arsenal yibasiye abahaye agaciro intambara y’Uburusiya-Ukraine barirengagije izabanje

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Arsenal, Hector Bellerin, avuga ko ari ’ivangura’ kuba hari ibihugu byafunze amaso ubwo hirya no hino habaga intambara zigahitana abantu benshi bakabyirengagiza ariko bakaba bakaba bitaye cyane ku ntambara Uburusiya bukomeje gushora kuri Ukraine.
Perezida w’Uburusiya, Vladmir Putin, yatanze amabwiriza yo gutera Ukraine mu kwezi gushize ndetse kugeza ubu intambara imaze guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi hanyuma miliyoni icumi z’abantu bahunga ingo zabo.
Perezida wa Leta zunze (...)

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, bamaganye ibikorwa bya Putin byo gutera Ukraine hanyuma ibihugu byinshi bibiyungaho nyamara Bellerinwe abona byari bikwiriye ko hataba kuvangura ibihugu mu kwamagana intambara n’andi makimbirane.

Bellerin avuga ko ibihugu byitaye kuri Ukraine kuko iri mu Burayi nyamara byarirengagije intambara zahitanye benshi nko muri Yemen na Iraki.

Yagize ati"Biragoye kubona ko dushishikajwe n’iyi ntambara yo muri Ukraine kurusha izindi.Sinzi niba ari ukubera ko bameze nkatwe cyangwa kubera ko amakimbirane ashobora kutugiraho ingaruka haba mu bukungu ndetse no ku mpunzi.

Intambara yo muri Palesitine yaracecetswe burundu,muri Yemen no muri Iraki.

Uburusiya bwirukanwe mu gikombe cy’isi....Ibindi bihugu byakoze bimwe nkabo imyaka myinshi.

Ni ivangura kuba harafunzwe amaso ku zindi ntambara ariko uyu mwanya tukaba twitaye kuri Ukraine.Birerekana kandi kudaha agaciro kangana ubuzima bw’abantu bwatakaye."

Bellerin w’imyaka 27 ubu watijwe muri Real Betis, ni umwe mu bakinnyi ba ruhago benshi bavuze ku ntambara akomeje kubera muri Ukraine ishowe n’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa