skol
fortebet

Biniam wanyuze muri Tour du Rwanda yegukanye irushanwa rikomeye ku isi azamura Afurika

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Biniam Girmay, kuri iki cyumweru yabaye umunyafrica wa mbere wo munsi ya Sahara wasize abandi mu isiganwa ry’amagare rizwi cyane rya Gent Wevelgem ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye cyane ku isi muri uwo mukino.
Kuri iki cyumweru nibwo uyu musore yahinduye amateka mabi Afurika yari isanzwe ifite mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko itagiraga abatsinda mu marushanwa y’umunsi umwe akomeye.
Iyi ntsinzi ikomeye cyane,uyu musore yayigezeho nyuma yo gukora cyane akajyana n’abandi 3 hasigaye (...)

Sponsored Ad

Biniam Girmay, kuri iki cyumweru yabaye umunyafrica wa mbere wo munsi ya Sahara wasize abandi mu isiganwa ry’amagare rizwi cyane rya Gent Wevelgem ryitabirwa n’abakinnyi bakomeye cyane ku isi muri uwo mukino.

Kuri iki cyumweru nibwo uyu musore yahinduye amateka mabi Afurika yari isanzwe ifite mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko itagiraga abatsinda mu marushanwa y’umunsi umwe akomeye.

Iyi ntsinzi ikomeye cyane,uyu musore yayigezeho nyuma yo gukora cyane akajyana n’abandi 3 hasigaye ibirometero 24 gusa muri 248km byari bigize iri siganwa.

Uyu munya Eritrea w’imyaka 21,yajyanye na Laporte, Stuyven na Van Gestel ubwo barimo bamanuka ahitwa Kemmelberg biza kurangira abatsinze muri metero 250 yatakiyeho.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo Girmay umunya-Eritrea w’imyaka 21 amaze gusiga abandi avuga ati:

“Ibi birahindura byinshi ahazaza, cyane cyane ku basiganwa bose ba Africa”.
Yongeyeho ati: “Numvise mfite kwiyizera cyane muri 250m za nyuma, ariko n’ubundi naje hano gushaka umusaruro mwiza, ibi birarenze.”

Gent-Wevelgem ni isiganwa rimaze imyaka hafi 90 riba, rifatwa nk’iribanziriza irikomeye cyane mu Bubiligi, Tour of Flanders, rizaba ku cyumweru gitaha na Paris Roubaix iyahatse izaba muri Mata.

Biniam watwaye agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2019 i Musanze,yaherukaga gutangaza ko yinubira ko ariwe mukinnyi w’Umwirabura ugaragara mu marushanwa akomeye wenyine ndetse yemeza ko yifuza ko haba impinduka abanyafurika bakiyongera.

Uyu musore ukinira ikipe ya Intermarché-Wanty-Gobert Matériaux yo mu Bufaransa,ari gutumbagira cyane ku rwego rw’isi mu mukino wo gusiganwa ku magare nyuma yo kwitoreza ku cyicaro cya UCI mu Busuwisi.

Icyatangaje isi yose nuko uyu musore yabashije gutsinda abakinnyi bateye ubwoba muri uyu mwaka mu marushanwa y’umunsi umwe barimo Wout Van Aert n’ikipe ye ikomeye cyane ya Jumbo Visma na Matej Mohoric wa Bahrain Victorious uheruka gutwara Milano San Remo.

Muri uyu mwaka,amarushanwa atandukanye y’amagare ari kwiharirwa na Jumbo Visma na UAE Team Emirates ahanini bitewe nuko zifite abakinnyi bakomeye kurusha abandi ariko uyu musore muto Biniam yafashije Intermarché-Wanty-Gobert Matériaux itsinda gake cyane kwigaragaraza.


Biniam wanyuze muri Tour du Rwanda yegukanye irushanwa rikomeye ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa