skol

Biragiye Mbappe agiye kujya muri Arabia Saudite

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023

featured-image

Paris Saint-Germain yamaze kwemera ko yatanga umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappe mu ikipe ya Al Hilal ikina shampiyona y’ikiciro cyambere muri Saudi Arabia.
Iyi kipe yegukanye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa mu mwaka ushize w’imikino, yamaze gufata umwanzuro ko igomba kugurisha Kylian Mbappé waruyimazemo imyaka 6 dore ko yayigezemo muri 2017.
Ibi byatewe nuko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano kandi iyi kipe ntabwo ishaka ko yazagendera ubuntu mu mpeshyi (…)

Paris Saint-Germain yamaze kwemera ko yatanga umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappe mu ikipe ya Al Hilal ikina shampiyona y’ikiciro cyambere muri Saudi Arabia.

Iyi kipe yegukanye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa mu mwaka ushize w’imikino, yamaze gufata umwanzuro ko igomba kugurisha Kylian Mbappé waruyimazemo imyaka 6 dore ko yayigezemo muri 2017.

Ibi byatewe nuko uyu mukinnyi yanze kongera amasezerano kandi iyi kipe ntabwo ishaka ko yazagendera ubuntu mu mpeshyi y’umwaka utaha.Kuri ubu amakipe yifuza Kylian Mbappe ari gutanga ubusabe bwabo mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’ibindi.

Ikipe yo muri Arabia Saudite ya Al Hilal yerekanye ko imwifuza ndetse inemera ko yamugura amafaranga atari yarigeze abaho mu mupira w’amaguru agera kuri miliyoni 259 z’amayero .

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Sky Sports,nta gutinzamo ikipe ya Paris Saint-Germain yamaze kwemera gutanga Kylian Mbappe muri iyi kipe yo muri Arabia Saudite nyuma yo kumva ibi bifurumba by’amafaranga bahabwaga.

Kugeza ubu igisigaye nuko umukinnyi ariwe ufata umwanzuro wo kwerekezayo cyangwa ntajyeyo ubundi ibintu bigahita birangira.

Ku bijyanye n’amafaranga umukinnyi we yajya ahabwa mu gihe yakwemera kwekezayo,yahembwa miliyoni 600 z’amayero ku mwaka yose uyegeranyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa