skol

Biramahire yavuze ku bamwibeshyagaho, amasezerano mashya muri Rayon Sports no guhanganira umwanya na Bingi Bello

Yanditswe: Thursday 17, Jul 2025

featured-image

Rutahizamu wa Rayon Sports, Biramahire Abeddy, uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri, yiteguye guhanganira umwanya n’abakinnyi bashya iyi kipe ikomeje kugura ku mwanya we.

Rayon Sports ni imwe mu makipe ari ku isoko bikomeye, aho kuri ubu iri kwibanda ku gice cy’ubusatizi.

Abajijwe niba nta mpugenge afite zo gutakaza umwanya we, Biramahire yavuze ko yiteguye kuwuhanganira ariko kandi niba ari abakinnyi beza bose bazafatanya gushaka ibikombe.

Ati “Nta mukinnyi utifuza gukinana n’abakinnyi bakomeye. Haje umunyamahanga uzi gukina nakwifuza gukinana na we kugira ngo mwigireho. Agashyiraho umusanzu we nanjye uwanjye, tugafashanya gushaka ibikombe. Nta mpugenge mfite njye nditeguye rwose.”

Yakomeje avuga ko mu myanya yose y’imbere igana mu gushaka ibitego yahakina hose.

Biramahire yagaragaje kandi ko abakinnyi Rayon Sports yaguze ari beza yabonye bazafasha iyi kipe cyane.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bazwiho kudakina mu Rwanda igihe kinini kuko yanyuze mu bihugu byinshi nka Tunisie, Zambia, Oman n’ahandi.

Abajijwe impamvu yahisemo kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro, Biramahire yavuze ko yifuzaga guha umwanya umushakira amakipe akamushakira inziza.

Ati “Andi makipe ntabwo yampaga ibyo nifuzaga, mbona birutwa no kongera (amasezerano) muri Rayon Sports, nkaha n’umwanya unshakira amakipe gushaka ahandi hisumbuyeho.”

Muri Mutarama 2025, ubwo Biramahire yajyaga muri Rayon Sports ntabwo yari afitiwe icyizere na benshi mu bafana bayo cyane ko yari agiye gusimbura Fall Ngagne wari wagize imvune ikomeye.

Yagaragaje uko yahanganye n’amagambo y’urucantege agira ati “Icya mbere burya iyo umaze gukura, shampiyona maze gukinamo nahuye nabyo, kandi nk’umugabo nagombaga guhangana n’ibikomeye.”

Yakomeje agira ati “N’uwo wabitsinze (Ngagne) yari yarahereye ku busa. Ikindi burya umupira ntabwo wihishira byose bigaragarira mu kibuga. Ntabwo wabuza abantu kuvuga bityo wirinda kubiha agaciro ubundi ugakora cyane.”

Biramahire yavuze ko yirinze guha agaciro abamutegaga iminsi ubwo yerekezaga muri Rayon Sports

Biramahire yagaragaje ko nta mpugenge atewe na rutahizamu mushya Bingi Bello

Biramahire Abeddy aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa