Biravugwa: APR FC yahisemo kudakina umwanya wa gatatu kubera imisifurire mibi
Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

Ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo kutazongera kugaragara mu irushanwa rya Mapinduzi Cup,nyuma yo gutsindwa na Mlandege kuri penaliti 4-2,mu mukino wagaragayemo imisifurire mibi cyane.
Ku munota wa 18 w’umukino,uwari kapiteni wa APR FC,Shaiboub yatsinze igitego umusifuzi yemeza ko yaraririye,ibintu benshi bashidikanyijeho.
Ku munota wa 68, APR FC yakomeje gusatira yatsinze ikindi igitego cyinjijwe na Mbonyumwami Thaiba ku mupira yacomekewe na Shiboub Ali ariko umusifuzi wo ku ruhande asifura ko yaraririye.
Mlandege FC yaje mu mukino ishaka kugarira no kuwutinza cyane,yagiye ifashwa n’ibyemezo by’abasifuzi byatumye ibasha kugera kuri penaliti nkuko yabyifuzaga.
Nyuma y’umukino,Kapiteni wa APR FC,Sharaf Eldin Shaiboub yahawe igihembo cya ’Fair Play Award’,n’amashilingi ya Tanzania abishyira abasifuye uyu mukino kuko aribo abona ko bitwaye neza nkuko amakuru ava Zanzibar abitangaza.
Umutoza w’Abanyezamu wa APR FC,Ndizeye Aime Desire,Ndanda, yagaye imisifurire y’aba banya Zanzibar, anababwira ko APR FC itazasubira muri aya marushanwa.
Ati"Nta byinshi navuga, ngira ngo mwese umukino mwawubonye. Navuga ko abasifuzi bahengamiye ku ruhande rumwe.
Twatsindaga ibitego bikangwa, buri wese yabibonye, ndabamenyesha ko twe tutazagaruka hano (Mapinduzi Cup)."
Nta mwanya wa 3 uzakinwa kuko APR FC iri gushaka uko yagaruka mu Rwanda gukomeza amarushanwa y’imbere mu gihugu.
Ubutumwa benshi mu bakunzi ba ruhago batanze kuri uyu mukino bw’abanya Tanzania,bwanenze imisifurire yagaragaye kuri uyu wa Kabiri.
Abanyamakuru n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania byanenze bikabije guhekwa kwa Mlandege muri iri rushanwa.
Rutahizamu wa Simba SC,Ntibazonkiza Saido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yababajwe cyane n’ibyaraye bibaye kuri APR FC.
Reba igitego cya APR FC umusifuzi yanze:
#MapinduziCup #MapinduziCup2024
Sharaf Eldin Shaiboub
— Kayishema Tity Thierry (@TityKayishema) January 9, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *