skol
fortebet

Biravugwa: Masudi Djuma mu biganiro bimugarura muri Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 13, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 4 avuye muri Rayon Sports FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro nk’umutoza, amakuru aravuga ko umunyabigwi wayo Masudi Djuma Irambona ari kuganira nayo kugira ngo ayigarukemo
Biravugwa ko nta gihindutse ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe muri iki cyumweru.
Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports,amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013.
Nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Azam yo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 4 avuye muri Rayon Sports FC yatwayemo igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro nk’umutoza, amakuru aravuga ko umunyabigwi wayo Masudi Djuma Irambona ari kuganira nayo kugira ngo ayigarukemo

Biravugwa ko nta gihindutse ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe muri iki cyumweru.

Tariki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo Masudi Djuma yeguye muri Rayon Sports,amaze kuyihesha igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2013.

Nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Azam yo muri Tanzania ibitego 4 kuri 2 kuri iriya tariki ari nayo yahereweho igikombe cya shampiyona 2016/2017,Masudi wari watsinzwe umukino umwe muri iyo shampiyona yahise yegura.

Icyo gihe yagize ati "Nibyo koko neguye ku mpamvu zange bwite , bivuze ko impamvu zanteye kubikora nzifite ku mutima ariyo mpamvu ntazitangaza.’’

‘’Ntago navuga ko ngiye burundu kuko muri Rayon Sports ni mu rugo,umwana mu rugo aragenda akagaruka.’’

Masudi yabaye umukinnyi w’icyamamare mu Burundi no mu Rwanda, cyane cyane mu makipe ya APR FC na Rayon Sports yabereye Kapiteni nyuma akanayibera umutoza wungirije mu 2016, nyuma akaza no kuyibera umutoza mukuru maze akayihesha igikombe cy’Amahoro. Nyuma yerekeje muri Simba SC ayivamo ajya muri AS Kigali.Yanatoje ikipe ya Bugesera FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa