skol
fortebet

Rayon Sports yarekuye abakinnyi 6 bakomeye barimo Makenzi na Kwizera

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ntizongerera amasezerano abakinnyi 6 biganjemo ab’amazina akomeye nyuma y’uko imaze kugura abandi 9 kugeza ubu aho isoko rigeze.
Ibinyujije kuri shene yayo ya Youtube, Rayon Sports yemeje ko Habimana Hussein, Nizigiyimana AbdulKarim MaKenzi, Kwizera Olivier, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe na Sekamana Maxime batazakomezanya na yo.
Aba bakinnyi bose basoje amasezerano yabo ndetse ubu nta biganiro byo kuyongera bihari.
Iyi kipe ishobora gutakaza kandi rutahizamu Musa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ntizongerera amasezerano abakinnyi 6 biganjemo ab’amazina akomeye nyuma y’uko imaze kugura abandi 9 kugeza ubu aho isoko rigeze.

Ibinyujije kuri shene yayo ya Youtube, Rayon Sports yemeje ko Habimana Hussein, Nizigiyimana AbdulKarim MaKenzi, Kwizera Olivier, Ishimwe Kevin, Bukuru Christophe na Sekamana Maxime batazakomezanya na yo.

Aba bakinnyi bose basoje amasezerano yabo ndetse ubu nta biganiro byo kuyongera bihari.

Iyi kipe ishobora gutakaza kandi rutahizamu Musa Esenu uyishyuza agera kuri miliyoni 2.2 yamusigayemo ubwo yayizagamo muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu musore yabwiye itangazamakuru ko Rayon Sports nitamwishyura azatandukana nayo agashaka ahandi yerekeza.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.

Ibi byose biri kuba muri Rayon Sports igomba kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira ku wa 19 Kanama 2022.

Iki cyemezo cyamenyeshejwe amakipe nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yayahuje n’ubuyobozi bwa FERWAFA ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nyakanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa