skol

Biriya bitego ni ibigurano- KNC ku ntsinzi ya Rayon Sports kuri Vipers SC

Yanditswe: Tuesday 02, Sep 2025

featured-image

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yabwiye abafana ba Rayon Sports ko badakwiriye kwibeshya ko ikipe yabo ari nziza kuko batsinze Vipers SC, kuko n’ibitego byatsinzwe ari ibigurano.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro ‘Rirarashe’ gitambuka kuri Radio/TV1 abereye Umuyobozi Mukuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025.

KNC yabanje gusubiza Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili, amubwira ko rimwe na rimwe ibyo akora biba bidafite umurongo.

Ati “Uriya mwana niba ari umuvugizi wa Rayon Sports, niba ari umuvugizi w’abafana, niba ari iki? Rimwe na rimwe njya mbona afite ubugari mu kibuga, ubundi afite bya serumu, ni wa muhungu ngo ni Wasili. Bwana Wasili, ibyo ifi yigira mu mazi si byo yigira mu mavuta.”

“Buriya yanyuze muri Stand and Shine [amarushanwa yo gushaka impano z’abahanzi yategurwaga na KNC], impano arayifite ariko hari igihe hari ibimufata. Ntabwo navuze ko Rayon Sports ari iya kane, ahubwo ihataniye umwanya wa kane n’andi makipe.”

KNC yavuze ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 4-1 yakuye mu mukino wa gicuti wayihuje na Vipers SC yo muri Uganda, ahamya ko ari uko Gikundiro yari yahuye n’ikipe yoroshye.

Ati “Kariya gakipe ubwako ntabwo karaba agakipe, karacyafite igihe kinini cyo kwihuza. Nta myitozo karakora, abakinnyi bako bamwe bari baragiye mu Ikipe y’Igihugu barananiwe. Ni mu gihe Rayon Sports yo yari iryamye kuva yakina na Yanga SC.”

“Ntibabashuke kuko nuramuka ukubise icyuma mu ifu ntutekereze ko wamena urutare. Ni byiza ko mwashimishije abafana ariko murabashuka. Iyi Rayon Sports ndayisabira umugisha ku Mana ivanemo ikipe yitwa Singida Black Stars.”

Ikindi yavuze ni kuri ba rutahizamu ba Rayon Sports by’umwihariko Ndikumana Asman, aho ngo bari ku rwego rwo hasi ku buryo bizabagora kubona ibitego mu mikino iri imbere.

Ati “Rayon Sports si ikipe mbi ariko yagize imyiteguro mibi ugereranyije na bagenzi bayo barimo za Gasogi United. Ubu Bingi Belo arihe? Youssou Diagne aratangira imyitozo uyu munsi, Fall Ngagne ari kugaruka buhoro buhoro ni ukumwitondera.”

“Ibitego by’uriya Murundi ni nk’ibya Bingi Belo. Uzi indirimbo zaririmbiwe Bingi Bello? Uyu Murundi ashobora kuzongera kubona icyitwa igitego Yesu agarutse. Biriya bitego na byo ni ibigurano.”

KNC yongeyeho ko Rayon Sports itazatsinda Gasogi United FC, kuko zizahura mu mikino ikipe ye iba ihagaze neza.

Ati “Tuzahura imaze gukina umukino umwe na yo, ariko kugira umwaku ugakina na Gasogi United mu mikino itanu ya mbere, ni nko gufata aside imwe mbi cyane ifashe imeze nk’igikoma icumba n’umwotsi ukayigotomera.”

“Rayon Sports imeze nka Slay Queen, ikunda amafoto kubi. Ubu n’ubwo bakina n’Umurenge wa Kiminete, bahita bavuga ngo iyi kipe irajya no mu gikombe cy’Isi.”

Shampiyona y’u Rwanda iteganyijwe gutangira tariki ya 12 Nzeri, mu gihe Gasogi United FC na Rayon Sports bizahura ku wa 5 Ukwakira 2025.

Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yerekanye ko Rayon Sports yiteguye nabi umwaka w’imikino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa