AS Kigali yafatwaga nk’insina ngufi yatsinze APR FC kuri penariti 5-4 mu Nkera y’Abahizi.
Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri saa Moya kuri Kigali Pele Stadium. APR FC yari yabanje mu kibuga abakinnyi basanzwe ari abasimbura, niyo yatangiye umukino ihererekanya neza ariko ku munota wa 6 AS Kigali ibona penariti iterwa na Rudisingwa Prince ayishyira mu nshundura igitego kiba kirabonetse.
Nyuma yo gutsinda igitego AS Kigali yakomeje kwatsa umuriro imbere y’izamu rya APR FC ndetse hari aho yari ibonye igitego cya kabiri ku ishoti riremereye ryarekuwe na Dushimimana Olivier Muzungu ariko Ruhamyankiko Yvan arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.
APR FC yakomeje kurushwa mu bijyanye no guhererekanya umupira ariko ikanyuzamo ikagera imbere y’izamu. Hari aho Mugisha Gilbert yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, myugariro wa AS Kigali agiye kwitsinda umunyezamu aba maso.
Ku munota wa 44 ikipe y’Ingabo z’igihugu yabonye kufura nziza iterwa neza na Richmond Ramptey, ba myugariro ba AS Kigali baratabara. Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye n’igitego 1-0.
APR FC yinjiye mu gice cya kabiri ikora impinduka ku bakinnyi babanjemo usibye umunyezamu gusa. Hagiyemo Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Fitina Omboleng, Dauda Yussif, Iradukunda Pacifique, Rubonrka Jean Bosco, William Togui, Mamadou Sy na Djibril Ouattara.
Nyuma yo gusimbuza, APR FC yahise yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira bijyana no gusatira cyane. Ku munota wa 57 Iradukunda Pacifique yazamuye umupira mwiza usanga Djibril Ouattara arekura ishoti adahagaritse ariko umunyezamu wa AS Kigali aratabara.
Ku wa 61 APR FC yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mamadou Sy. Nyuma y’uko AS Kigali itsinzwe, yafunguye irakina itangira no kongera kujya igera imbere y’izamu. Mu minota ya nyuma y’umukino APR FC yasatiriye cyane ariko ba myugariro ba AS Kigali bihagararaho. Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 bituma haterwa penariti. Kuri penariti AS Kigali yatsinze APR FC penariti 5-4.
Iyi mikino y’Inkera y’Abahizi izakomeza ku wa Kane aho APR FC izakina na Police FC naho AS Kigali ikine na Azam FC yo muri Tanzania.
Rudasingwa Prince yishimira igitego yatsinze
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *