skol
fortebet

Bizimana Djihad yatangaje impamvu ari kwitwara neza muri iyi minsi

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad ukina hagati mu ikipe ya APR FC yatangaje ko umwuka mwiza uri mu bakinnyi ba APR FC ariwo uri gutuma abasha kwitwara neza ndetse akaba yaratsindiye iyi kipe ibitego 3 muri 4-0 banyagiye Anse Reunion ku munsi w’ejo.
Uyu musore uhagaze neza kurusha abandi bakinnyi bose mu Rwanda,yabwiye RBA nyuma y’umukino ko icyamufashije gutsinda ibitego 3 ndetse n’imikinire ye iri ku rwego rwo hejuru, ari uko we na bagenzi be bari kumvikana cyane ndetse n’umwuka mwiza uri mu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Bizimana Djihad ukina hagati mu ikipe ya APR FC yatangaje ko umwuka mwiza uri mu bakinnyi ba APR FC ariwo uri gutuma abasha kwitwara neza ndetse akaba yaratsindiye iyi kipe ibitego 3 muri 4-0 banyagiye Anse Reunion ku munsi w’ejo.


Uyu musore uhagaze neza kurusha abandi bakinnyi bose mu Rwanda,yabwiye RBA nyuma y’umukino ko icyamufashije gutsinda ibitego 3 ndetse n’imikinire ye iri ku rwego rwo hejuru, ari uko we na bagenzi be bari kumvikana cyane ndetse n’umwuka mwiza uri mu rwumbariro kubera abakinnyi nka Migi na Iranzi bazanye amaraso mashya muri iyi kipe.

Yagize ati “Icyamfashije gutsinda ibi bitego,ni uko tumaze iminsi dukora neza, mu ikipe hari umwuka mwiza,abakinnyi bose bameze neza.Bagenzi banjye bambaye hafi mu mukino wose niyo mpamvu twitwaye neza.”

Djihad yavuze ko intego ikipe ya APR FC ifite ari ukugera mu matsinda ya CAF Confedeations Cup ndetse abona batangiye urugendo neza cyane ko bitwaye neza mu mukino ubanza.

Djihad atsinze ibitego 3 Anse Reunion wenyine, nyuma yo gufasha APR FC gutsinda Rayon Sports mu mukino wa 3 w’igikombe cy’Intwari aho yayizonze bikomeye.

APR FC igomba guhura na Djoriba yo muri Mali niramuka isezereye Anse Reunion mu mukino wo kwishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa