Bolt arifuza kuzafasha Manchester United gutwara UEFA Champions League
Yanditswe: Monday 08, Jan 2018
Kabuhariwe mu kwiruka metero 100 na 200, Usain Bolt ukomoka muri Jamaica yatangaje ko nyuma yo kuva mu mukino wo kwiruka, yifuza gukina umupira w’amaguru ndetse agafasha ikipe ya Manchester United kongera kwegukana igikombe cya UEFA Champions League. Uyu mugabo wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru umwaka ushize, atwaye imidali 8 ya zahabu mu mikino Olimpike,yatangarije ikinyamakuru Express ko yifuza kugira ibihe byiza mu mupira w’amaguru nk’ibyo yagize muri uyu mukino wo gusiganwa ku (…)
Kabuhariwe mu kwiruka metero 100 na 200, Usain Bolt ukomoka muri Jamaica yatangaje ko nyuma yo kuva mu mukino wo kwiruka, yifuza gukina umupira w’amaguru ndetse agafasha ikipe ya Manchester United kongera kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.
Uyu mugabo wasezeye ku mukino wo gusiganwa ku maguru umwaka ushize, atwaye imidali 8 ya zahabu mu mikino Olimpike,yatangarije ikinyamakuru Express ko yifuza kugira ibihe byiza mu mupira w’amaguru nk’ibyo yagize muri uyu mukino wo gusiganwa ku maguru wamugize icyamamare.
Yagize ati “Ubu ngiye kwerekeza mu mupira w’amaguru.Muri Werurwe nzakora igeragezwa mu ikipe ya Borussia Dortmund,nibambwira ko meze neza kandi nkwiye kongera imyitozo bizaba ari byiza kandi nzabikora.
Bolt yavuze ko yaganiriye na Sir Alex Ferguson wahoze atoza ikipe ya Manchester United na Paul Pogba ndetse bamubwiye ko umupira w’amaguru yawushobora aho yahishuye ko afite inzozi zo kuzakinira ikipe ya Manchester United ndetse akayifasha kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.
Yagize ati “Inzozi zanjye ni ukuzakinira ikipe ya Manchester United.Dortmund ninyemerera gukina nzakoresha ingufu nyinshi mu myitozo.Navuganye na Ferguson ambwira ko ngomba gukora cyane ndetse azamfasha ningera ku rwego rwiza.Nageze kuri byinshi mu gusiganwa ku maguru,gusa sinzi niba nabigeraho mu mupira w’amaguru gusa ndamutse ntwaye UEFA Champions League cyangwa ikindi gikombe byaba bijya kungana.
Bolt w’imyaka 31 usanzwe afana ikipe ya Manchester United cyane, yatangaje ko yifuza gukina ku mpande aho ndetse yavuze ko we na Pogba baganira buri munsi ku byerekeye kwerekeza muri Manchester United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *