skol

Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Yanditswe: Saturday 22, Nov 2025

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagize Bononie Mugabe Umunyamabanga Mukuru, asimbuye Mugisha Richard wari kuri uwo mwanya by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida waryo ushinzwe Tekinike.

FERWAFA yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025 mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko Mugabe azatangira imirimo yahawe kuva tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Iti” Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, guhera tariki ya 1 Ukuboza 2025.”

Mugabe afite ubunararibonye mu bijyanye n’umupira w’amaguru, yakuye mu kazi yakoze, haba mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) no muri FIFA.

Bonnie Mugabe yari asanzwe ari Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ushinzwe Umutekano ku bibuga.

Uyu mugabo yakoze imyaka irindwi muri FERWAFA aho yatangiye ashinzwe itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo FERWAFA abifatanya no kuba ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA na CAF, aba no mu ishami rishinzwe amarushanwa.

Bonnie Mugabe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu ( Masters Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba ari amasomo atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa