Breaking News: Mugiraneza Jean Baptiste Migi yamaze gusezererwa muri Azam FC
Yanditswe: Monday 12, Dec 2016
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Azam FC yamaze guserezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe bumubwira ko umutoza atakimukeneye mu bakinnyi akeneye gukoresha ariko Migi we arabihakana avuga ko yari abanye neza n’ umutoza ahubwo ko yahatiwe kumwirukana
Tukimara kumenya aya makuru Umuryango.rw twagerageje kuvugana na Migi ariko ntibyadukundira kuko yatubwiye ko yarari mu nama yihutirwa ariko yatubwiye mu magambo yuje agahinda ko wenda impamvu bamwirukanye ari uko bari batamukeneye. (...)
Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Azam FC yamaze guserezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe bumubwira ko umutoza atakimukeneye mu bakinnyi akeneye gukoresha ariko Migi we arabihakana avuga ko yari abanye neza n’ umutoza ahubwo ko yahatiwe kumwirukana
Tukimara kumenya aya makuru Umuryango.rw twagerageje kuvugana na Migi ariko ntibyadukundira kuko yatubwiye ko yarari mu nama yihutirwa ariko yatubwiye mu magambo yuje agahinda ko wenda impamvu bamwirukanye ari uko bari batamukeneye.
Migi yagize ati"ubu nta byinshi nakubwira kuko ndi nama, buriya impamvu n’uko bari batankeneye."
Gusa aganira na radio 10 yari yashimangiye ko ari ubuyobozi butamukeneye kuko bamubwiye ko ari umutoza utamukeneye kandi birengagije ko we avugana n’umutoza we, akaba yaramubwiye ko ari mu bakinnyi akeneye cyane gusa bamuhatiye kumwirukana.
Migi asezerewe muri Azam agifite amasezerano y’iyi kipe agera ku mezi 6, kandi yatangarije Radio 10 ko bamuhitishijemo kujya muri Ethiopia cyangwa muri Vietnam ariko akaba atarafata umwanzuro
Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.....................
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *