skol
fortebet

Bugesera FC ihagamye Rayon Sports iyikuraho amanota 3 ya mbere

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 biyihesha kubona amanota 3 yayo ya mbere dore ko yari yaratsinzwe imikino 2 yari imaze gukina muri uyu mwaka wa shampiyona 2017-2018 ndetse iba ikipe ya mbere itsinze Rayon Sports muri shampiyona y’uyu mwaka. Ibifashijwemo n’ikibuga cyayo cyagoye abakinnyi ba Rayon Sports cyane,Bugesera FC ibashije gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Dusenge Bertin ku munota wa 50 w’umukino. Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 biyihesha kubona amanota 3 yayo ya mbere dore ko yari yaratsinzwe imikino 2 yari imaze gukina muri uyu mwaka wa shampiyona 2017-2018 ndetse iba ikipe ya mbere itsinze Rayon Sports muri shampiyona y’uyu mwaka.

Ibifashijwemo n’ikibuga cyayo cyagoye abakinnyi ba Rayon Sports cyane,Bugesera FC ibashije gutsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Dusenge Bertin ku munota wa 50 w’umukino.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cyo mu Bugesera cyari cyarahagaritswe kubera imirimo yo kugisana nyuma bikavugwa ko yimuwe, byatumye ikipe ya Bugesera FC yari imerewe nabi dore ko yari imaze gutakaza imikino 2 yandikira FERWAFA ibasaba ko bakongera kugikoresha iza kubibemerera, none birangiye ihatsindiye Rayon Sports mu mukino bari baje bifuzaga gutsinda kugira ngo biyunge n’abafana babo.

Mu ntangiriro z’uyu mukino ikipe ya Bugesera yakinaga ubona isa n’ishaka kunganya byatumye umunyezamu wabo Hussein ahabwa ikarita y’umuhondo azira gutinza umukino mu gice cya mbere,yashoboye gucungira hafi ba rutahizamu ba Rayon Sports bari bibuze kubera ikibuga gusa Tidiane Kone yaje kubona uburyo bwiza bwo kubona igitego ku munota wa 23.

Ku munota wa 33 umusore Manishimwe Djabel yateye umupira ukomeye ugarurwa n’umutambiko w’izamu gusa abasore ba Bugesera babasha kwihagararaho bakiza izamu ryabo.

Mu gice cya Kabiri Rayon Sports yatangiye ishaka gutungura Bugesera ndetse iza kubona igitego cyanzwe kubera ko Pierro yari yaraririye,yaje gutungurw ku munota wa 49 ubwo ikipe ya Bugesera yazamukanaga umupira maze Dusenge Bertin ahindura umupira ashaka guhereza Ruhinda bari bazamukanye ukubita kuri Manzi Thierry ujya mu izamu rya Bakame wari uhagaze nabi maze igitego cya Bugesera kiba kirinjiye.

Nyuma y’iki gitego byari bigoye kubona umukinnyi wa Bugesera wo hagati cyangwa w’inyuma ahereza umupira mugenzi we, kuko bawubonaga bakawutumbagiza mu kirere byatumye Karekezi agerageza gukora impinduka agakuramo Yannick agashyiramo Caleb ndetse na Kone agasimburwa na Gilbert nubwo ntacyo byamufashje.Urebye ikipe yose ya Rayon Sports byari byanze.

Nyuma y’iki gitego nta mahirwe akomeye yabonetse ku mpande zombi uretse Coup Franc nziza Pierro yabonye ku ikosa ryakorewe Djabel bikarangira ayiteye hejuru y’izamu.

Ubwo umukino wendaga kurangira,habaye gushyamirana hagati y’abakinnyi kubera ko umusore Samson Ikwechukwu yaryamye hasi abakinnyi ba Rayon Sports bagakeka ko ashaka gutinza umukino,amahane yateje ubushyamirane hagati ya Ally Bizimungu wa Bugesera na Karekezi Olivier wa Rayon Sports, bibaviramo kwirukanwa ku ntebe zabo maze boherezwa mu bafana.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Bugesera FC:
Ndayishimiye Hussein, Moussa Omar, Muhire Anicet, Turatsinze Heritier, Mugabo Ismael, Nzigamasabo Steve (c), Ndatimana Robert, Ntwali Jacques, Dusange Bertin, Sentongo Farouk na Irokon Samson.

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Mukunzi Yannick, Nova Bayama, Tidiane Kone, Nahimana Shassir na Manishimwe Djabel.
Uko indi mikino yagenze
Etincelles FC 1-1 Mukura VS
Kirehe FC 1-0 Musanze FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa