skol
fortebet

Burundi: Hatashywe stade nziza cyane yitiriwe nyakwigendera Perezida Nkurunziza [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe yo mu Burundi yitwa Aigle Noir yafunguye stade ijyamo abafana ibihumbi 27 bose bicaye neza yiswe "Nkurunziza Peace Park Complex stadium" iherereye ahitwa I Makamba.
Umufasha wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Denise Bucumi-Nkurunziza ari mu bitabiriye umuhango wo gufungura stade yitiriwe uwahoze ari perezida wu Burundi ( NKURUNZIZA PEACE PARK COMPLEX) ibirori biri kubera mu ntara ya Makamba.
Iyi stade izajya yakira abantu ibihumbi 27 bicaye neza.
Nyakwigendera Perezida Nkurunziza (...)

Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yakundaga umupira w’amaguru cyane kuko yari afite ikipe yise "Haleluya FC" yakinagamo ndetse na mbere yo gupfa yarwaye ari kureba umupira w’igikombe cy’igihugu cyari cyaramwitiriwe.

Perezida Nkurunziza yatabarutse tariki 8 Kamena 2020 aguye mu bitaro byiswe ‘Cinquantenaire Natwe turashoboye’ bya Karusi. Itangazo Guverinoma y’u Burundi yasohoye tariki 9 Kamena ryavugaga ko Nkurunziza yazize guhagarara k’umutima.

Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa