skol

Bwa mbere FC Barcelona yagize icyo itangaza ku makuru yo kugura Kylian Mbappe

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2023

featured-image

Ku ya 24 Nyakanga 2023, , nibwo ibinyamakuru batandukanye byansitse ko Rutahizamu wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappe ngo agiye kugirana ibiganiro na FC Barcelona. Ibi byaje nyuma y’uko Mbappe atajyanye na PSG mu mikino ya Pre Season mu Buyapani.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa, L’EQUIPE nicyo cyatangije iyi nkuru kivuga ko nubwo Mbappe yifuzwa na Al-Hilal, ngo FC Barcelona iramwifuza ku buryo bukomeye cyane.Cyanavuze ko ibiganiro birimbanyije hagati y’impande zombi.
Gusa FC (…)

Gusa FC Barcelona yo yahakaniye aya makuru kure ivuga ko Mbappe ahenze kandi ikaba ifite ibibazo by’ubukungu.Yakomeje ivuga ko ikipe izipima kuri Mbappe ari izajya hejuru ya Bid ya Miliyoni 259€ yatanzwe na Al-Hilal.

Ikinyamakuru Marca cyandikirwa muri Espagne nacyo cyavuze ko amakuru ya Mbappe i Barcelona ari ibihuha. Ngo nta n’intambwe n’imwe FC Barcelona yigeze itera mu gushaka Rutahizamu ukomoka mu Bufaransa Kylian Mbappe Lotin.

Marca yakomeje ivuga ko aya makuru ngo yaba agamije gutera Real Madrid ubwoba kugira ngo igure uyu mukinnyi vuba atarajya muri mukeba wayo Barcelona.

Real Madrid niyo yifuje Mbappe igihe kinini gusa yari yiteze ko izamubona umwaka utaha ku buntu nyuma yo gusoza amasezerano muri Paris Saint-Germain.

Nubwo bivugwa ko FC Barcelona ishaka Kylian Mbappe ntabwo twakwirengagiza ko iyi kipe ifite ibibazo by’ubukungu. Ibibazo bya Fianancial Fair Play byatumye itakaza kizigenza Lionel Messi muri 2021 maze yerekeza muri Paris Saint-Germain.

Kugeza ubu FC Barcelona imaze gusinyisha abakinnyi batatu gusa. Abo ni Ilkay Gundogan, Igno Martinez na Oriol Romeu. Kubera iki bibazo cy’ubukungu yananiwe gusinyisha Arda Guler birangira agiye muri mukeba Real Madrid.

FC Barcelona yahakaniye kure amakuru avugwa ko yaba yifuza Rutahizamu Kylian Mbappe Lotin ukomoka mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa