skol

Bwa mbere Rayon sports yisabiye abafana kugura umukinnyi w’Umunya Uganda

Yanditswe: Monday 17, Jul 2023

featured-image

Ikipe ya Rayon Sports yasabye abakunzi ndetse n’abafana bayo kwigurira umukinnyi werekanye ubuhanga bwe mu gihe gito ukomoka muri Uganda ariwe Joakim Ojera.
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Joakim Ojera ukina asatira anyuze ku mpande yaje mu ikipe ya Rayon Sports ari nk’intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi 6.
Nyuma y’uko aje agakina igice cy’umwaka w’imikino,yerekanye ubuhanga budasanzwe aho yagiye atanga imipira ivamo ibitego,acenga ba myugariro ndetse nawe ku giti cye (…)

Ikipe ya Rayon Sports yasabye abakunzi ndetse n’abafana bayo kwigurira umukinnyi werekanye ubuhanga bwe mu gihe gito ukomoka muri Uganda ariwe Joakim Ojera.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Joakim Ojera ukina asatira anyuze ku mpande yaje mu ikipe ya Rayon Sports ari nk’intizanyo ya URA FC yo muri Uganda mu gihe cy’amezi 6.

Nyuma y’uko aje agakina igice cy’umwaka w’imikino,yerekanye ubuhanga budasanzwe aho yagiye atanga imipira ivamo ibitego,acenga ba myugariro ndetse nawe ku giti cye atsinda ibyo bitego.

Kuri ubu uyu mukinnyi nta kipe afite kuko n’ikipe ya URA FC yari afitanye amasezerano nayo barayaseshe. Rayon Sports nk’ikipe yanyuzemo akerekana ubuhanga irifuza kumugura gusa yasabye abafana bayo kuba aribo babikora muri gahunda bise Ubururu bwacu Agaciro kacu.

Nk’uko iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti" Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwatangije ubukangurambaga bwo gushyigikira ikipe yacu kuri gahunda ya Ubururu bwacu agaciro kacu. Kugura Joakim Ojera niyo ntego".

Ku bafana bari mu Rwanda bifuza gutanga inkunga yabo kugira ngo uyu mukinnyi agurwe barafata telefone zabo bakande *702# bakurikize amabwiriza naho abari hanze y’u Rwanda bo amafaranga yabo bayanyuza kuri nimero ya telefone igendenwa ariyo 0786859195.

Ojera wagiye atanga ibyishimo ku bafana ba Rayon Sports bakamuha amafaranga

Abafana ba Rayon Sports barasabwa gutanga amafaranga ubundi Joakim Ojera akagurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa