Byanze twanamuguriza! Rayon sports asubiza Jorge Paixao ushinja iyi kipe ubwambuzi
Yanditswe: Wednesday 28, Jun 2023
Mu gihe gahunda yo kugura abakinnyi irimbanyije kuri ubu Rayon Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifitiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza uyita umwambuzi.
Uyu mutoza aheruka gutangaza ko kugeza ubu atari yishyurwa kandi iyi kipe itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Yagize ati" Ntabwo bari banyishyura, kugeza ubu ntabwo bemerewe kwandikisha abakinnyi."
Umunyamategeko we Tiago Coelho nawe yunze mu rye agira ati" Nta na make bari bishyura, kugeza (…)
Mu gihe gahunda yo kugura abakinnyi irimbanyije kuri ubu Rayon Sports ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifitiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza uyita umwambuzi.
Uyu mutoza aheruka gutangaza ko kugeza ubu atari yishyurwa kandi iyi kipe itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.
Yagize ati" Ntabwo bari banyishyura, kugeza ubu ntabwo bemerewe kwandikisha abakinnyi."
Umunyamategeko we Tiago Coelho nawe yunze mu rye agira ati" Nta na make bari bishyura, kugeza ubu muri FIFA ntabwo bemerewe kwandikisha abakinnyi."
Nyuma y’aya makuru Rayon Sports itangaza ko nta kibazo cy’amafaranga ifite ahubwo ari ikibazo cy’igihe ifite, ariko byanze banamuguriza.
Ibi byatangajwe na Patrick Namenye umunyamabanga muruku wa Rayon Sports avuga ko nta kibazo bafite cy’amafaranga kuko igihe kizagera baramwishyuye yewe baba banamugurije.
Yagize ati "FIFA yaciye urubanza nibategereze tuzabishyura. Nta kibazo cy’amafaranga dufite kuko niba bitanameze neza twanamuguriza, turacyafite amezi abiri igihe kizagera twamwishyuye kuko n’ariya mafaranga ntabwo anyuze mu mucyo."
Muri Kanama 2022 ni bwo Jorge Paixão yareze Rayon Sports mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), avuga ko iyi kipe itamuhembye nk’uko byari mu masezerano bagiranye.
Muri Mutarama 2023 kandi hongeye kumvikana iki kibazo cy’uyu mutoza ndetse n’umwungiriza we Daniel Faria batoje iyi kipe 2021-2022, maze icyo gihe iyi kipe yishyura Daniel Faria isigaramo ideni ry’umutoza mukuru gusa igira amahirwe y’uko yafungiwe uburyo bwo kwandikisha abakinnyi bashya n’ubundi isoko ryarafunze.
Rayon Sports iri kwiyubaka cyane kugira ngo izasohokere u Rwanda muri CAF Confederation Cup ikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *