Abakinnyi ba Police FC aribo Byiringiro Lague na Kwitonda Alain uzwi nka Bacca bagaragaje ko bari gukora cyane kugira ngo bazongere guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Aba bakinnyi ni bamwe mu bo Ikipe ya Polisi y’Igihugu iri kugeranderaho ndetse bagatanga n’umusaruro.
Nyuma y’umukino Police FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi, aba bombi bakomoje ku kiri kubafasha kwitwara neza.
Byiringiro Lague yagize ati “Mwitege Lague uri ku rwego rwo hejuru ushaka kugaruka mu Amavubi, ushaka no kubona ikipe nziza irenze Police nkasubira hanze. Intego ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa mu gihugu.”
Mugenzi we, Kwitonda Alain yagaragaje icyo umutoza mushya Ben Moussa amaze guhindura muri iyi kipe kuko iri gutanga icyizere ko izatanga akazi gakomeye muri Shampiyona.
Ati “Ikintu yahinduye ni ukutwumvisha ko natwe turi abakinnyi bakomeye kandi dukwiye kubyerekana dutsinda amakipe akomeye. Intego ni ugukomeza gukora cyane nkatsinda. Imana ni yo igena nibabona mbikwiye bazampamagara (mu Amavubi).”
Muri iri rushanwa ry’Inkera y’Abahizi, Police FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu inyuma ya AS Kigali ya mbere ifite atandatu.
Umukino wa nyuma uzahuza aya makipe yombi, ku Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2024 saa Cyenda muri Stade Amahoro. Uzakurikirwa ni uwa APR FC na Azam FC uzaba saa 18:00.
Byiringiro Lague na Kwitonda Alain batangaje ko bari gukora cyane kugira bazongere kubona umwanya mu Ikipe y’Igihugu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *