skol

Byiringiro Lague yagarutse mu myitozo nyuma yo kuva mu Busuwisi

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Rutahizamu Byiringiro Lague w’imyaka 20 y’amavuko wari waragiye mu igeragezwa mu Busuwisi,yagarutse mu myitozo mu ikipe ya APR FC nyuma yo kugera mu Rwanda.

Byiringiro Lague yagarutse muri APR FC ahita anatangira imyitozo na bagenzi be yo kwitegura shampiyona aho ikipe ye izahangana n’ayandi 8 mu gushaka igikombe.

Byiringiro yavuyemu Rwanda ajya mu Busuwisi gukora igereragezwa mu ikipe yaho bivugwa ko ari FC Zürich gusa ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko atari yo.

Lague yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu abanza kujya mu kato ndetse anapimwa Covid-19, kuri ubu akaba yasubiye mu mwiherero nyuma yo gusanga nta bwandu bwa Covid-19 afite, akaba kuri uyu wa Kane yafatanyije n’abangenzi be imyitozo bitegura imikino ya shampiyona.

APR FC ya Byiringiro Lague iri kwitegura umukino wa mbere izahura na Espoir FC mu guhatanira iki gikombe cya shampiyona kizaba kigoye.

Imikino itegerejwe ku cyumweru
Umunsi wa mbere:
1. FC Marines vs Rutsiro FC
2. Bugesera FC vs Police FC
3. APR FC vs Espoir FC
4. AS Kigali FC vs Rayon Sports FC

Umunsi wa kabiri:

1. Police FC vs FC Marines FC
2. Espoir FC vs Rutsiro FC
3. Rayon Sports vs Bugesera FC
4. AS Kigali vs APR FC

Umunsi wa gatatu:

1. FC Marines vs Espoir FC
2. Police FC vs Rayon Sports FC
3. Rutsiro FC vs AS Kigali FC
4. Bugesera FC vs APR FC

Umunsi wa kane:

1. Rayon Sports FC vs Marines FC
2. AS Kigali FC vs Espoir FC
3. APR FC vs Police FC
4. Bugesera FC vs Rutsiro FC

Umunsi wa gatanu:

1. Marines FC vs AS Kigali FC
2. Rayon Sports vs APR FC
3. Espoir FC vs Bugesera FC
4. Police FC vs Rutsiro FC

Umunsi wa gatandatu:

1. APR FC vs Marines FC
2. Bugesera vs AS Kigali
3. Rutsiro FC vs Rayon Sports
4. Police FC vs Espoir FC

Umunsi wa karindwi:

1. FC Marines FC vs Bugesera FC
2. APR FC vs Rutsiro FC
3. AS Kigali vs Police FC
4. Rayon Sports FC vs Espoir FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa