skol
fortebet

Byiringiro Lague yagaruye umugore n’Abana be mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yakiriye umugore we, Uwase Kelia n’abana be babiri bari barasigaye muri Suède, aho uyu mukinnyi yakinaga mbere yo gutandukana na Sandvikens IF.

Sponsored Ad

Byiringiro Lague yageze i Kigali muri Mutarama 2025, aho yahise asinyishwa na Police FC kugira ngo abe umwe mu bagomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25.

Yageze mu Rwanda wenyine asiga umuryango we muri Suède ndetse avuga ko icyifuzo cye ari uko wakomeza guturayo kuko na we afite gahunda yo gusubira gukina i Burayi.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2025, uyu mukinnyi yakiriye umugore we, Uwase Kelia, n’abana be babiri Iliza Isla Nessa na Owen.

Uwase ageze mu Rwanda nyuma y’igihe Byiringiro Lague yibasirwa n’abamushinja kugirana umubano wihariye n’abandi bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali, gusa akabihaka yivuye inyuma.

Mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo, Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bifashishwa na Police FC nubwo rimwe na rimwe adahabwa iminota yose yo gukina.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa