Byiringiro Lague yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri FC Zurich
Yanditswe: Friday 14, May 2021
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda,Lague Byiringiro wakiniraga APR FC yo mu Rwanda yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 3 muri FC Zurich yo mu cyiciro cya mbere mu busuwisi yari amazemo iminsi akora igeragezwa.
Lague wari mu Busuwisi aragaruka mu Rwanda vuba hanyuma azasubireyo mu kwezi gutaha kwa 6 agiye gutangira imyitozo.
Fussballclub Zürich izwi nka FC Zürich yashinzwe mu 1896, ikaba imaze kwegukana ibikombe bya Shampiyona (Swiss Super League) inshuro 12, itwara igikombe cy’igihugu inshuro 10.
Bivugwa ko Lague Byiringiro w’Imyaka 20 y’amavuko ashobora gutangwaho Ama-Euro 265, 000 aho yaba aciye agahigo ko kuba umukinnyi uhenze cyane uvuye muri APR FC akerekeza mu yindi kipe mu myaka itatu ishize.
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b’u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021.
Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n’amakipe atandukanye.
Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y’uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.
Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bafite impano yihariye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *