CAF Confederations Cup:Al Ahli Tripoli ikinamo Manzi Thierry yahuye n’umusozi wo kurira
Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

Ikipe ya Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry igomba guhura na Simba SC yo muri Tanzaniya mu mikino ya Caf Confederations Cup ibintu bisa nk’umusozi wo kurira.
Ibi bibaye nyuma y’uko bageze mu ijonjora rya nyuma rya Caf Champioys League basezereye Uhamjaji FC yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 5-1.
Umukino ubanza wabereye muri Zanzibar bawutsinzemo 2-0 ni mugihe uwo kwishyura wabereye Libya mu mpera z’icyumweru gishize bawutsinze 3-1,bakomeza mu mikino ibiri batsinze 5-1.
Mu ijonjora rikurikiyeho ari na ryo ryanyuma hakamenyekana amakipe agomba kujya mu matsinda , Al Ahli Tripoli izacakirana na Simba SC yo muri Tanzaniya.
Ni urugamba ruzaba rutoroshye kuko iyi kipe izaba igiye gukina na Simba SC imeze neza muri iyi minsi kandi imenyereye amatsinda.
Umukino ubanza uzabera muri Libya tariki ya 13 Nzeri 2024 ni mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tanzania tariki ya 20 Nzeri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *