skol

CAF yatangiye iperereza ku bateje imvururu mu mikino ya CAN 2025

Yanditswe: Monday 12, Jan 2026

featured-image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryatangaje ko ryatangiye gukora iperereza mu bakinnyi, abatoza n’abasifuzi baba baragize uruhare mu guteza imvururu ku mikino yahuje Nigeria na Algeria n’uwa Maroc na Cameroun.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, ni bwo CAF yashyize hanze itangazo rivuga ko iri gukusanya ibimenyetso bigaragaza ibibazo by’imvururu byabaye mu mukino ya kimwe cya kane cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.

Ubwo Cameroun yamaraga gutsindwa na Maroc ibitego 2-0, habayemo gushyamirana biturutse ku kutishimira ibyemezo by’abasifuzi, aho bamwe bavugaga ko ikipe ya Cameroun izwi nka Les Lions Indomptables yagombaga kuba yarahawe penaliti ariko ikazimwa bikaba intandaro yo kuvamo.

Undi ni uwo Nigeria yatsindiyemo Algeria ibitego 2-0, abafana ndetse n’abakinnyi ba Algeria bashyamirana n’abasifuzi bayoboye umukino kugera mu rwambariro, na bo bagaragaza kutishimira uko imisifurire yakozwe.

CAF yamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ko “yakusanyije amashusho na raporo zo ku mukino, bigaragaza ko habayemo imyitwarire mibi ku mpande zombi.”

Iti: “Bityo hatangijwe iperereza kuri izi mvururu zabereye mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc, aho ikibazo kiri gukurikiranwa na Komisiyo ishinzwe imyitwarire kugira ngo abazagaragara ko batitwaye neza hazakurikizwe amategeko.”

CAF yongeyeho ko abandi bazakurikiranwa ari abanyamakuru batije umurindi izi mvururu, birengagije umwanya wabo wahariwe itangazamakuru.

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, ni bwo hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika. Nigeria izahura na Maroc, Misiri ikine na Sénégal.

Nyuma y’umukino wa Nigeria na Algeria havutse imvururu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa