skol
fortebet

Caleb wifujwe na Rayon Sports cyane yabonye ikipe ikomeye

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yamaze gusinyisha Umukinnyi w’umurundi BIMENYIMANA Bonfils Caleb amasezerano y’imyaka 2 iri mbere n’undi ushobora kongerwaho.
Bimenyimana Bonfils Caleb yasinye amasezerano muri iyi kipe nyuma y’iminsi yari amaze akorera imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports yanifuje kumuganiriza.
Kaizer Chiefs ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti " Chiefs yasinyishije rutahizamu wo mu Burundi Bimenyimana.......Urakaza neza mu muryango wa Amakhosi."
Kuwa (...)

Kuwa 12 Kanama nibwo Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko bari bafite gahunda yo kuganiriza Bimenyimana Bonfils Caleb kugira ngo barebe ko bamusinyisha ariko Kaizer Chiefs yatanze byinshi niyo iri buze kumwegukana.

Uyu musore yasubiye muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru ndetse arerekanwa uyu munsi.

Mu minsi ishize, Bimenyimana Bonfils Caleb yatsindiye u Burundi igitego bakiniye muri Afurika y’Epfo bituma ikipe ya Kaizer Chiefs imwifuza.

Yamuhaye umwanya wo gukora igeragezwa araritsinda, ikipe ishaka kumuha imyaka 3, umutoza asa nk’ujijinganyamo byatumye Caleb aza i Kigali muri Rayon Sports akora imyitozo.

Chiefs babonye amafoto ya Caleb mu myitozo ibintu birahinduka bifuza kumugarura ariko nawe ahagarika itumanaho ribahuza nawe.

Chiefs yakoresheje ibishoboka byose ngo uyu musore asubire muri Afurika y’Epfo none byarangiye abasinyiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa