Cavani yavuguruje se washakaga kumuteranya n’ikipe ya Manchester United
Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021
Rutahizamu wa Manchester United, EDINSON Cavani,yatangaje ko atewe ishema no kwambara umwenda w’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza avuguruza ibyatangajwe na se muri iki cyumweru ko atishimye ndetse ashaka kwigendera.
Luis Cavani yatangarije ibinyamakuru byo muri Argentine ko umuhungu we Edinson atishimye mu ikipe ya United ndetse yifuza kwigendera mu mpeshyi.
Ikipe ya Boca Junior iri imbere mu makipe yifuza Cavani w’imyaka 34 ndetse n’uyu mukinnyi ngo yiteguye kugabanya umushahara kugira ngo asinyire iyi kipe.
Uyu mukinnyi akimara kumva ibyatangajwe na se Luis Cavani yahise ajya ku rubuga rwe rwa Instagram yemeza ko atewe ishema no kwambara umwenda wa United.
Ati “Ntewe ishema no kwambara uyu mwenda wa Manchester United.”
Yashyizeho ifoto ari kwishimira igitego yatsinze Everton mu kwezi kwa Kabiri kuri Old Trafford.
Kugeza ubu,Cavani amaze gutsindira United ibitego 6,anatsinda imipira 2 yavuyemo ibitego mu mikino 18 ya Premier League amaze gukina.
Se wa Cavani yavuze ko uyu muhungu we yababajwe n’ibihano yahawe na FA,ariyo mpamvu uyu muhungu we yifuza guhita ava mu Bwongereza nyuma y’umwaka umwe.
Se wa Cavani yavuze ko uyu muhungu we yifuza gukomeza guhatana muri United akayihesha ibihembo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *