Chairman wa APR FC ari mu basirikare bazamuwe mu mapeti na Perezida Kagame
Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2023
Chairman wa APR FC, RICHARD Karasira ari mu basirikare Perezida Kagame yazamuye mu mapeti aho yavuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel mu ngabo z’u Rwanda.
Richard Karasira, yahawe ipeti rya Colonel nyuma y’imyaka umunani afite irya Lieutenant Colonel.
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 nibwo hatangajwe ko ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yabonye Chairman mushya ariwe Lt Col Richard Karasira.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, rivuga ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba Major General. Ni mu gihe 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.
83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa ipeti rya Colonel naho 98 bari bafite ipeti rya Major bo bagizwe ba Lieutenant Colonel.
Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni 295 bari bafite ipeti rya Captain bagizwe ba Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.
Abandi basirikare bato 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Second Lieutenant.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *