Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yagaragaje ko bari mu mavugurura azasiga ikipe y’abagore ikomeye nk’iy’abagabo.
Uyu muyobozi yatangaje ko batagira ikipe y’abagabo ikomeye ngo iy’abagore isigare inyuma bityo muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe yazamuriwe ingengo y’imari.
Ati “Ntabwo twagira abahungu bakomeye ngo tugire abakobwa badakomeye. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka twashyizemo uburyo tugomba kuyizamura kandi ubuyobozi buradushyigikiye.”
Yakomeje agira ati “Tugiye kuyubaka, kuyishakire ubuyobozi buhamye n’abandi bakinnyi ariko ni buhoro buhoro. Umutoza w’abagabo mu inshingano afite harimo n’ubujyanama bityo azadufasha.”
APR FC y’abagore imaze imyaka ibiri ishinzwe, aho umwaka ushize yakinnye mu Cyiciro cya Mbere ariko ntiwagenze neza kuko yari hafi gusubira mu cya kabiri.
Nubwo bimeze bityo, iyi kipe ibarizwa i Huye ikoresha abakinnyi biganjemo abanyeshuri, ibituma igira umubare munini mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20.
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yifuza ko bagira Ikipe y’Abagore ikomeye
APR FC y’abagore imaze imyaka ibiri ishinzwe


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *